Umuhanzi Master P ukorerera umuziki we mu karere ka Rusizi ni we wegukanye gihembo igihembo gihuza abahanzi bo muri Rusizi,Nyamasheke na Karongi cyiswe Kinyaga Award.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo, Master P aravuga ko ahishiye abafana be byinshi kandi by’ingenzi.
Aganira na rwandadailynews.com yavuze ko gutwara Kinyaga award ari intambwe ateye izamufasha gutegurira abafana be indirimbo zitandukanye cyane ko abenshi bamwumva mu ndirimbo z’amajwi ariko bataramubona ku mashusho.
Yagize ati:” Mu byukuri iyi Kinyaga Award kuyitwara ni intambwe nteye muri muzika yanjye ikindi ibi birampa imbaraga zo gukora cyane kugirango ngumye kwigaragariza abafana banjye kuko bakunda ibihangano byanjye. "
Yongeyeho ati:"Abenshi bakunda indirimbo z’amajwi ariko ubungubu uyu mwaka ngomba gukora amashusho nanjye bakambona ."
Akomeza avuga ko abafana be bari muzindi ntara agomba kubasanga kugirango muzika ye yaguke mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Agira ati:”Ndashaka ko muzika yanjye irenga imbibi ndetse nkagura imbago ikajya no hirya y’imipaka y’u Rwanda. “
Master P afite indirimbo 6 ndetse n’izindi yagiye akorana n’abahanzi batandukanye ndetse afite n’indirimbo yakoranye na PFLA yamamaye cyane yitwa Mucyurabuho.
AKIMANA ERNESTE.
Ibitekerezo ku nkuru