Umuhanzi Lucky Coco udaheruka kwigaragaza yaba ahugiye mu biki?

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 6/03/2018, Saa 10:46:12 Yasuwe inshuro 335

RUHIMBAZA Consolee wamenyekanye ku mazina y’ubuhanzi nka Lucky Coco amaze iminsi asa n’utagaragara ku ruhando rwa muzika ku buryo benshi baba bibaza ibyo ahugiyemo bimubuza gukomeza ibikorwa bye yatangiye.

Iki nicyo cyatumye Rwanda Daily News ibisabwe n’abakunzi bayo dusura uyu muhanzi iwe mu rugo Kicukiro maze tugirana ikiganiro cyihariye.

Lucky Coco amara impungenge abakunzi be baba batekereza ko yahagaritse umuziki ahubwo ko ubu ahugiye mu kuririmba indirimbo zikundwa cyane mu birori zizwi nk’igisope.

Yagize ati:"Nahise mbivamo ibyo kujya studio kuko nabonaga ntanyungu mbibonamo miita njya mu byo kuririmba live ibyo benshi bakunze kwita ibisope."

Avuga ko iyo aririmba mu gisope aririmba indirimbo z’anbandi ariko ko atibagirwa n’ize mu gihe abona ko abenshi bazikeneye.

"Ni karahanayuze mvangamo n’izubu,ariko iyo haje abakiliya basanzwe bazi izanjye ndaziriri mbanazo. Ndirimbira henshi."Uku niko abivuga.

Nubwo avuga ko mu gisope ariho hari inyungu, uyu muhanzi avuga ko azagaruka mu bikorwa byo gukora indirimbo ze mu ma sitidiyo mu kwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka.

Coco amaze imyaka igera kuri ine mu buhanze kuri ubu afite indirimbo zigera ku munani hari imo izakunzwe cyane nka KOMEZA UKINE.


      

Tanga igitekerezo

-->