Umuhanzi Lanie azanye umwihariko wo gukora indirimbo igasohokana amashusho

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 12/10/2017, Saa 12:11:57 Yasuwe inshuro 2047

Iyo uvuze UMUTONI Lanie benshi mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda ntibatungurwa no kuryumva kuko ibikorwa bya ryo kuva mu ntangiriro za 2016 birivugira ndetse n’uburanga bwe butuma arushaho kwikururira imitima ya benshi.

UMUTONI Lanie ni umwe mubahanzikazi nyarwanda bari kugaragaza ko bafite ahazaza heza muri muzika nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya R&B.

Uyu mukobwa umaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye harimo "Am Sorry" "Ndakwikundira" ndetse n’iyakunzwe n’uwo ari we wese wagize amahirwe yo kuyibona yise "IYO MBIMENYA."

Kuri ubu Lanie yazanye indi nshya yise UKO UBIKORA,ikaba yaratunganyirijwe amashusho na Producer MARIVA.

Lanie aganira na rwandadailynews.com yadutangarije byinshi kuri iyi ndirimbo ndetse anatubwira ku mwihariko yazanye mu muziki we.

Yagize ati"Iyi ndirimbo uko ubikora ni indirimbo narimaze igihe ntegura kuri ubu nashimishijwe no kuyishyikiriza abakunzi bange kandi ndizerako bazayikunda kurusha izo nabahaye mbere na ho umwihariko wo n’uwo gukora indirimbo igasohokana n’amashusho yayo."

Kanda hano wumve indirimbo Uko ubikora.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    bazimya emmy   |   ku wa 12/10/2017, Saa 18:40

    igitecyerezo cyanjye nuko abahanzi nyarwanda bazamura muzika nibigarukire murwanda bikarenga nimbibi bikajyera nimahanga bagafashanya bakarinda biffu hagayiyabo kko bisubiza muzika inyuma

Tanga igitekerezo

-->