Umuhanzi King Giddy asanga mu muziki gutambutsa ubutumwa bikwiye kubanza amafaranga akaza nyuma

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 13/10/2017, Saa 15:56:22 Yasuwe inshuro 1791

Umuhanzi King Giddy uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye yise warampinduye, aravuga anyotewe no kugeza ku bantu benshi ubutumwa bwe abinyujije mu ndirimbo kurusha uko yaba ashaka amaramuko mu muziki.

Aganira na Rwandadaily news, uyu muhanzi uri mu rugamba rwo kuba ikimenyabose mu Rwanda, avuga ko nta kindi ategereje mu muziki kitari ugutambutsa ubutumwa bwe , cyakora agashimangira ko n’amafaranga ari ngombwa kuko yamwunganira mu gukora indirimbo.

Yagize ati" Icyambere ni uko ubutumwa ntanga bwagera kubo nyigenera
ikindi n’ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo njye mbona uko nkora izindi ndirimbo."

Avuga ku ndirimbo amaze iminsi mike akoreye amashusho, King Giddy avuga ko nk’uko yiyemeje kujya atanga ubutumwa, muri iyi ndirimbo yagiraga nama ku bantu bemererwa urukundo biruhanyije ko bakwiye kurukomeraho ntibarutagaguze.

Yagize ati:" Ni urukundo, ivuga ukuntu ushobora gukunda umuntu ubona udashobora kukwemera cyangwa wumvako we atakwemera ko mukundana, indirimbo ikavuga ko uwo muntu niyemera mugakundana ko ntampamvu yo gutandukana."

King Giddy ni umusore w’imyaka 22, akaba akunze kubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, kuri ubu afite indirimbo zitandukanye zirimo; Warampinduye, Ni wowe tuberanye (new song), For you na Igendere.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 18/10/2017, Saa 10:24

    Turamushyigikiye

Tanga igitekerezo

-->