Umuhanzi Jean Rutabana yashyize hanze indirimbo nshyashya yatuye abashakanye n’abitegura kurushinga

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 24/02/2019, Saa 13:12:18 Yasuwe inshuro 461

Umuhanzi w’umuhanga mu kwandika, kuririmba, no gucuranga gitari, Jean Rutabana yamaze gushyira hanze indirimbo nshyashya yise Tell me what I mean to you, I tell you what you mean to me.

Umuhanzi Jean Rutabana, ubusanzwe amazina ye yanditse mu bitabo by’irangamimerere, ni Rutabana Jean Claude. Iyi ndirimbo nshyashya yashyize hanze, ni indirimbo irimo ubuhanga buhanitse, akaba avuga ko yayigeneye umugore n’umugabo bakundana kandi bashakanye, n’abandi bose bitegura kurushinga.

Umuhanzi Jean Rutabana, acuranga guitar (acoustic guitar) akanaririmba mu ijwi ry’umwimerere. Iyi ndirimbo nshya y’urukundo yise What You Mean yumvikanamo amagambo avuga ko umufasha (ku bashakanye) ari umuyede.

Bamwe mu babashije kumva iyi ndirimbo, bari kuvuga ko batasobanukiwe neza n’ubutumwa uyu muhanzi yashakaga gutanga. Ni cyo cyatumye www.rwandadailynews.com twegera Jean Rutabana tumubaza iki kibazo nawe adusubiza muri aya magambo.

Umuhanzi Jean Rutabana

Yagize ati:" Nk’umuhanzi nibajije impamvu abantu (umugore n’umugabo) baterwa isoni no kwitana umugabo cyangwa umugore, bagahitamo kwitana abafasha kandi ayo magambo mu by’urukundo atanganya uburemere. Umufasha ni wa muntu ufasha abandi gukora akazi runaka, karangira akagenda. Ariko umugore n’umugabo, babana ibihe byose.”

Muri iyi ndirimbo What You Mean Jean Rutabana agira ati:"Hari abo nabonye, bita umugabo umufasha, hari abo nabonye bita umugore umufasha, bikantera kwibaza niba batabona ko, umugore n’umugabo ari ab’ibihe byose,… Sinzakwita umufasha. Umufasha ni umuyede… So, tell what I mean to you, I will tell you what you mean to me,

Jean Rutabana, yatangiye ibikorwa by’ubuhanzi mu mwaka wa 2015. Kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo 5 zirimo iyitwa Eva wanjye na Dusabane zakunzwe na benshi. Jean Rutabana, afite impamyabushobozi y’iciro cya kabiri cya Kaminuza mu busemuzi n’ihinduranyandiko.
Umuhanzi Jean Rutabana

Rukundo Emmanuel/ RDN Huye