Umuhanzi Gold Frank afite intumbero yo kuzageza aha Chris Brown

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 21/09/2017, Saa 11:16:39 Yasuwe inshuro 592

Umuhanzi ukiri muto GASANA Frank umaze kumenyekana nka Gold Frank, aratangaza ko afite intumbero yo kuzaba Chris Brown w’i Kigali izina avuga ko azambura abatangiye kuryiyitirira batarikwiye.

Ku myaka ye 22, Gold Frank afite indirimbo 4 amaze gukora kuva yakwinjira mu ruhando rwamuzika nyarwanda,ari zo ndamukunda,nagezemo,nkwiyumvamo yafatanyije na Holy&Gimy ndetse na Rwarantamaje.

Gold Fank aganira na rwandadailynews.com yadutangarije byinshi ateganya muri muzika ndetse n’icyo atekerezako wazamugezaho.

Ati"Nibyo gukora muzika nta muterankunga cyagwa se ukurikiranirahafi ibihangano byawe biragorana kuba wagera kure gusa gushyiramo imbaraga kwanjye bizampesha ibibyose, ndifuza kuzagera aha Chris Brown nkazarusha abamwiyitiriye.”

Mu Rwanda bamwe mu bahanzi afata nk’ikitegererezo ni Dream Boys na Peace Jolly wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanke nka "Ko nagukunze na Mpobera".

 Emmy Twahirwa