Umuhanzi Diplomate avuga ko abifuza ko azima ntabyo bazabona

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 21/09/2017, Saa 08:09:59 Yasuwe inshuro 633

Umuhanzi Diplomate wamenyekanye aririmba injyana ya hip hop avuga ko abifuza ko yazima babyibagirwa ko agihari kandi agikora muzika kandi azabikomeza no mu bihe biri imbere.

Ibi nibyo uyu muhanzi yatangarije mu kiganiro Amahumbezi kuri Radio Rwanda avuga ko bamwe mu bakunzi ba muzika nyarwanda bakwirakwiza amakuru avuga ko yazimye batacyumva ibihangano bye nka mbere, we abasubiza ko agihari abifuje ko yazima ntabyo bazabona kandi ko muri abo harimo n’abahanzi bagenzi be.

Diplomate ati: “Hagomba kubaho ujya hasi kugira ngo habone uzamuka ,ni ibyifuzo bya benshi ninayo mpamvu bidashoboka. “

Ku kibazo cy’abahanzi n’abakunzi babo bifuza ko yazima burundu yirinze kugira uwo atunga agatoki abisubiza muri aya magambo”Nta muntu numwe natunga agatoki ariko nanone ntago agatoki ndi bugatunge mu basirikare cyangwa abamotari ni mu bahanzi”

Abajijwe ku bimenyetso bifatika bigaragaza abifuza ko yazima yasubije ko yaba agiye gukora ikiganiro gishingiye ku maganya no kunenga abantu kandi ataribyo yifuza , gusa ngo aziko bihari binasanzwe mu muziki, ikingenzi ngo ni ukumenya uko abyitwaramo.

Diplomate ubu abarizwa muri lebel ya Kiwundo akaba anaherutse gufata amashusho y’indirimbo "Kebuka nkufotore" itegerejwe mu minsi ya vuba kuba yashyizwe hanze.

Rwandadailynews

Twitter//@jmukundente