Uganda: Umugore w’umuhanzi w’umugande Jose Chameleone yashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa.

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 22/03/2018, Saa 10:23:41 Yasuwe inshuro 1727

Daniella Atim, umugore w’umuhanzi w’Umugande Joseph Mayanja “Dr. Chameleon”, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018 yashyize amafoto ye hanze yambaye ubusa kandi yuzuye amabara ku myanya ye y’ibanga.

Ibi Daniella Atim yakoze byatunguye benshi kuko ngo asanzwe yambara yikwije. Azwiho kandi kwibera mu buzima busanzwe umuntu atakeka ko ari ubw’umugore w’umuhanzi w’icyamamare nka Jose Chameleon.

Daniella Atim na Jose Chameleone bafitanye abana bane: Abba Marcus Mayanja wanashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Game over’, Alfa Joseph Mayanja, Alba Shyne Mayanja na Amma Mayanja. Aba bana babo ngo bashobora kwiyongeraho undi dore ko uyu Daniella ashobora kwibaruka mu minsi ya vuba.
Daniella Atim umugore wa Chameleone yambaye ubusa yanishushanyije ku myanya ye yibanga.
Ibi uyu mugore wa chameleone yakoze byaherukaga gukorwa mu minsi ishize n’umuhanzikazi w’umunyamerika BEYONCE Knowless, umugore wa Jay Z, ubwo yiteguraga kwibaruka abana be b’impanga kuwa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017. Akaba icyo gihe yarabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.


      

Tanga igitekerezo

-->