Umubyeyi wa Radio akomeje guterwa ubwoba n’abantu atazi none arasaba Museveni ubufasha

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 29/05/2018, Saa 12:56:52 Yasuwe inshuro 940

Jane Kasubo, Umubyeyi wa nyakwigendera Mowzey Radio yatangarije abanyamakuru ko umuryango we uri mu byago kuko hari abantu batazwi bakomeje kumuhamagara bamutera ubwoba.

Jane Kasubo yavuze ko ahangayikishijwe nabo bantu bamuhamagara kuri telefoni bamutera ubwoba bityo akaba asaba Perezida w’igihugu cya Uganda Museveni kumushakira ubufasha.
Mu magambo yuje agahinda Jane Kasubo yagize ati"Ntabwo tuzi ikijya mbere, bari kuducunga aho tugiye hose bashaka kudushyira hasi, nyabuna Museveni dutabare

Jane Kasubo umubyeyi wa Radio

Uku guterwa ubwoba ku muryango wa Radio kandi kuje nyuma yaho haherutse gutangazwa ko uyu muryango wa nyakwigendera utishimiye uburyo urukiko ruri gukurikirana abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Radio ko babona umwaka uzashira ntawe uru rukiko rwari rwakatira.

Muri uku gukurikirana abagize uruhare mu rupfu rwa Radio, Godfrey Wamala uzwi ku izina rya Troy niwe magingo aya uri mu maboko ya Polisi, gusa nawe ngo urubanza rwe ruri kugenzwa biguru ntege.

Troy ukekwaho kwivugana Radio

      

Tanga igitekerezo

-->