Turukiya: Igisonga cya Nyampinga cyahawe ikamba ryambuwe uwagereranije imihango ye n’amaraso y’inzirakarengane

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 28/09/2017, Saa 08:56:15 Yasuwe inshuro 1042

Itır Ese umunyamideri ukomeye mu gihugu cya Turukiya watsindiye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu gihugu cye,ntiyahiriwe n’amagambo yaramaze iminsi yanditse ku rukuta rwe rwa twitter, kuko byatumye abashinzwe gutegura ibikorwa bya MISS Turikiya bahise bamwambura ikamba rihabwa Asli Sumen wari igisonga cye cya mbere.

Itir yanditse kuri Twitter amagambo yanenzwe na benshi aho yagereranyije imihango ye n’amaraso y’abaguye mu mvururu zashakaga guhirika ubutegetsi bwa ERDOGON umwaka ushize.

Abamunenga bamugereranya nk’umushinyaguzi n’ubwo we atangaza ko nta nyungu za politike yari abifitemo.

Asli Sumen wahise ahabwa iri kamba byamuhesheje kuzaserukira Turukiya muri Miss World 2017 aho azahurirayo na IRADUKUNDA elsa nawe waserukiye u Rwanda, mu irushanwa ry’abakobwa 129 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’isi.

Bimaze kuba nk’icyorezo ku myitwarire idahwitse y’abatorerwa kwambara ikamba rya nyampinga muri Turukiya dore ko na Nyampinga 2016 yakatiwe gufungwa amezi 2, azira gusuzugura Perezida uriho kuko ngo yahinduye amwe mu magambo y’indirimbo yubahiriza igihugu.

 Emmy Twahirwa