Tonny Unique ukumbuwe n’abafana agiye gushyira hanze indirimbo nshya

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 29/09/2017, Saa 14:39:51 Yasuwe inshuro 1516

Nyuma yo kumara igihe kirekire atagaragara muri muzika nyarwanda, Tonny Unique uririmba Injyana ya R&B yatangiye muri 2014 aratangaza ko agarukanye imbaraga Zidasanzwe.

Aganira na rwandadailynews.com yagize ati:"Natangiye akandi kazi gashya, ntibyari kunyorohera kugafatanya na muzika ntaragafatisha neza ,gusa kuri ubu ndagarutse kandi ngarukanye imbaraga abakunda ibihangano byanjye n’ubundi ndi kubategurira indirimbo nshya ndetse ikazasohokana n’amashusho yayo kandi mu gihe cya vuba cyane."

Tonny yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka; Sawa sawa,Tukabyine(yafatanyije na MC Tino),Vuba (na Jay Poly ) na Nzajya he ari na yo yaherukaga gushyirahanze hari mu mwaka ushize.

Uku kugaruka kwe mu muziki, avuga ko abitewe n’abafana be batahwemye kumwandikira ubutumwa
ku mbuga nkoranyambaga ze bamubaza aho yagiye, ibintu afata nk’ibimwongerera imbaraga.

Emmy Twahirwa