TBB yubuye umutwe,Tino atsemba ibyo kuyigarukamo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 30/05/2018, Saa 13:16:30 Yasuwe inshuro 402

Umuhanzi Kasirye Martin wamenyekanye nka MC Tino aravuga adafitee ikibazo no kuba Benjah na Bob baririmbanaga bagaruye itsinda rya TBB bakazanakomeza kuryita iri zina.

Ubusanzwe TBB ni izina ryamenyekanye mu muziki ryahuriragamo abahanzi 3 ari bo Tino Benjah na Bob wabishyira mu mpine bikaba TBB.

Iri tsinda ryari rimaze hafi umwaka ryarahagaritse ibikorwa bya muzika kubera kutumvikana kw’aba bari barigize bituma batangaza ko batandukanye kandi ko buri wese agiye kwikorera ku giti cye.

Haciye iminsi ibarirwa ku ntoki Benjah na Bob bavuze ko bo bakuyeho ibibatanya maze bongera gusubirana bagarura itsinda banatangirana indirimbo nshya bise “Baby Lover”.

TBB ya Benjah na Bob

Benjah yabwiye Rwanda Daily News ko TBB yagarutse kandi ko nta kizongera kuyihagarika.. Kuri ubu TBB ntigisobanura Tino, Benjah na Bob ahubwo ni Team Bob+Benjah.

Kubwa Tino ngo ikibazo ni uko T yaba isobanuye Tino naho ngo nta cyo bimutwaye nk’umuntu watangije itsinda.

Ati: “Ikibazo nagira ni uko wenda bavuze ko T ari Tino, gusa nabo barabizi ko TBB nk’izina ribarusha uburemere niyo mpamvu nta mahitamo bafite usibye kurikoresha ngo barye hit vuba. Gusa nanone bizabagora kuko abantu bazi Tino hapana ngo sijui Team.”

Twamubajije niba nawe bizashyira akagaruka muri TBB nshya abyamaganira kure.

Ati: “Iyo nzira yo ntayiriho rwose ,ubu Tino ni umuhanzi ku giti cye. Ikindi iryo zina TBB iyo T ntabwo ivuze Tino.Ubwo nibakore ntakibazo ariko ngewe kugaruka ntabirimo.”

Umuhanzi Tino

MC Tino avuga ko ubu arajwe ishinga no kumenyekanisha Album ye nshya yitegura kumurika yitwa Umurima. “Ejo bundi nari ndi Rusumo ku mupaka, Ngoma ,muri iyi weekend ndi Laguna mu Kiyovu...so Tino ni umuhanzi kugiti cye nta bya group”.

Uyu muhanzi ukataje mu muziki we bwite ahishiye abafana be indirimbo nshya izasohoka ku wa Gatandatu w’iki cyumweru yitwa NGEWE NAWE yakozwe na Producer Papito.


      

Tanga igitekerezo

-->