TBB ya Bob na Benjah igarukanye indirimbo nshya nyuma y’umwaka baratandukanye

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 29/05/2018, Saa 14:03:21 Yasuwe inshuro 508

Muri Kamena 2017 nibwo inkuru yasakaye ko itsinda rya TBB ryari rigizwe n’abahanzi batatu aribo Tino, Bob, na Benjah, ryamenyekanye cyane mu njyana ya “Dancehall”, “R’n’B” na “Hip-Hop” ryatandukanye.

Icyo gihe byavugwaga ko buri wese agiye kwikorera ku giti cye . Ku ikubitiro habanje MC TINO wabigaragaje ashyira hanze ibihangano bitandukanye byakomeje gukundwa n’abari basanzwe bakurikiranira hafi TBB muri rusange.Hakurikiyeho Steve Bob na we wakoze URWO UNKUNDA.

Benshi bibwiraga ko iri tsinda rizimye burundu.

Nyuma y’umwaka wose Bob na Benjah bongeye kwicara, bajya inama basanga Izina TBB ritagomba kuba amateka mu muziki nyarwanda, niko guhita bafata umwanzuro wo kugaruka mu muziki, ndetse bahita bashyira hanze indirimbo yitwa “Baby Lover”.

Mu kiganiro cyihariye Benjah yagiranye n’Umunyamakuru wa Rwanda Daily News, yatubwiye ko ko batazongera gutandukana na rimwe, ahubwo ngo bagiye gutunganya izindi ndirimbo bakoranye n’abahanzi bakomeye, maze bazishyire hanze.

Ati: "Turi abavandimwe, ntituzatandukana ahubwo dufite imishinga myinshi. Indirimbo yacu nshya BABY LoVER amashusho azajya hanze mu byumweru 2 biri imbere.”

TBB yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Umukunzi’ bakoranye na Riderman, usibye iyo yamenyekanye hari iyitwa ’Sente’ bakoze bagitangira muri 2010. Mu ntangiriro za Gicurasi 2012, nibwo iri tsinda ryarushijeho kumvikana kuri radiyo mu ndirimbo bise "Unshyira High", n’izindi bagiye bakora zikamenyekana ndetse bagahamagarwa muri PGGSS 6.

Umva Indirimbo nshya bise BABY LoVER


      

Tanga igitekerezo

-->