Sinzahagarika ubugeni naho nagira imyaka 100- Ndarama wamamaye mu nkuru zishushyanyije

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 8/09/2018, Saa 10:33:22 Yasuwe inshuro 361

Ushobora kuba warabonye inkuru ishushanyije(cartoon) igaragaza umuyobozi w’akagali avangaga indimi z’amahanga mu nama y’abaturage bikarangira babazanya icyo yavuze, byabananira buri wese akavuga uko abyumva harimo uwavuze ko akagali kagiye guturana n’akabari.

Ushobora kandi kuba wibaza uwakoze iki gishushanyo n’impamvu akora inkuru zishushanyije. Uyu nta wundi ni Ndarama Assoumani w’imyaka 33, umunyabugeni wabyigiye , ubu akaba akora ubushingiye ku gushushanya mu bitabo no mu binyamakuru.

Mu kumara amatsiko abatekereza byinshi kuri uyu mugabo, Rwanda Daily News twamuganirije maze adutangariza byinshi bitandukanye bijyanye n’impano ye yo gushushanya.

Ndarama yabwiye Rwanda Daily News uko byagenze ngo yisange ashushanya ndetse anatubwira impamvu akunze gushushanya ibyerekeye polititi, yanavuze imbogamizi akunze guhura nazo zanatumye aba ahagaritse gushushanya inkuru zo mu binyamakuru, si byo gusa kandi yanavuze inama atanga ku bantu b’ingeri zitandukanye bafite aho bahurira n’inkuru zishushanyije.

Ibindi byinshi twaganiriye urabisanga mu kiganiro kirambuye twashyize hasi muri iyi nkuru.
Soma:

RDN=Rwanda Daily News
N.A=Ndarama Assoumani

RDN:Ndarama ni Muntu ki?

N.A: Nitwa Ndarama Assoumani ndi umunyabugeni bushingiye ku gushushanya, nkaba nshushanya mu bitabo no mu binyamakuru, nize ubugeni, mfite imyaka 33 niyumvamo ko nkiri muto cyane mfite nk’imyaka 23, ibi bituma nkomeza gukora cyane kuko numva ntazahagarika ubugeni nubwo nagira imyaka irenga 100 Imana impaye kurama. Ndubatse mfite abana 3, batangiye gukura kuko umuhererezi afite imyaka 4. Nta bandi nteganya kuko nabyaye ndi muto, nkomeje byazansaba kugura umudugudu wose kugira ngo bagire aho batura kandi ni ibintu bihenze.

Nakoze mu binyamakuru bitandukanye mu Rwanda, natangiriye mu kinyamakuru Ingabo Magazine cya Minadef ku nkuru zitwaga Kadogo nyuma zihinduka Matsiko, ariko jye nakoze kuva 2007- 2009, nyuma 2011 nkorana na Igihe.com, ibindi bigo twakoreye ni The service mag, Kigali sun. Kuva 2014 nakoreye Imvaho Nshya kugeza 2017, mu mahanga nakoze nka freelancer muri Cartoonmovement yo mu Buhorandi ariko ndacyafitanye nabo amasezerano nubwo ntaheruka kugira icyo nohereza.

RDN:Watangiye umwuga wo gushushanya inkuru ryari?

N.A: Ubusanzwe nabitangiye nkiri muri primary ariko nk’uwabigize umwuga maze imyaka 11 kuko natangiye 2007.

RDN:Ibyo gushushanya ni impano ukomora he?

N.A :Ni impano Imana yampaye kùko nta wundi nzi mu muryango uyifite.

RDN:Kuki wahisemo umurongo wa politiki mu gushushanya?

N.A: Ntabwo ari amahitamo, ahubwo nisanze mfite ubushobozi bwo kumenya no gusobanukirwa uburyo bwo gushushanya inkuru zishingiye kuri politiki, ni ibikorwa bisanzwe gusa bitaramenyerwa cyane iwacu.

RDN:Ese gushushanya hari inyungu wakuyemo? Izihe?

N.A: Yego, mu myaka itanu ishize nibwo natangiye kubona umusaruro kuko nabashije kugera kuri byinshi bimfasha mu buzima, gushushanya ni umwuga utunga nyirawo, ubu ndi kubaka inzu, kandi mfite ibibanza bibiri ahantu hatandukanye byose bituruka mu gushushanya.

Ndarama avuga ko hari icyo yigejejeho abikesheje ubugeni

RDN:Uretse gushushanya hari akandi kazi ubifatanya nabyo?

N.A:Nta kandi kazi mfite uretse gushushanya, gusa ntangiye gushaka uburyo nakwiga gukora filimi, noneho nkabihuza no gushushanya inkuru zakorwamo filimi, nibura udasobanukiwe mu bishushanyo yumve ibitekerezo byanjye muri filimi, kuko nasanze gukomeza ikintu kimwe bishobora gutuma utaguka cyane.

RDN:Imbogamizi ziri mu kazi ko gushushanya ni izihe?

NA:
Imbogamizi Nuko nta bïnyamakuru by’umwuga biri mu Rwanda bizi akamaro k’inkuru zishushanyije, kandi abantu ubona bakwiriye kubiha agaciro nk’abayobozi b’ibinyamakuru ndetse n’ibigo bitandukanye usanga ahubwo babifata nk’umwanzi ukomeye, ku buryo hari abadatinya kubisanisha no kubiba amacakubiri, ugasanga hari abavuga ko ushaka kugarura ikinyamakuru Kangura, kuko ntawakwirengagiza ko inkuru zishushanyije zakoreshejwe cyane mu gukangurira abantu gukora jenoside, ibi byose ni imbogamizi zikiri muri uyu mwuga. Bizasaba igihe kugira ngo habeho iterambere.

Inkuru ishushanyije yakozwe na Ndarama

RDN:Hari amakuru avuga ko wabaye uhagaritse uyu mwuga. Ese ni byo? Byaba byaratewe ni iki?

N.A: Nabaye mpagariytse inkuru zishushanyiuje mu binyamakuru kuko ndi gushaka uburyo bwihariye nakoramo mu Rwanda, ubundi inkuru zishushanyije ntizisaza urugero ushushanyije inkuru mu 2010 ivuga ikibazo runaka,ubu 2018 ikibazo kikaba cyararangiye, ushobora kubona abasomyi bayibonye nkaho ari nshya bakayihererekanya ku mbuga bigatuma wafawa nk’umwanzi w’ikigo runaka, byagiye bimbaho kenshi nka RAB ku bibazo cy’mbuto n’amafumbire, ibibazo bya VUP ,ibibazo by’inzara mu burasirazuba, byatumye mpagarika gato kugira ngo nshake uburyo bwiza bwo kubinyuzamo. Kuri ubu nkorana n’ibigo byandika ibitabo byo gusoma by’abana mu gihe ngikora ubushakashatsi ku cyakorwa ku nkuru z’ibinyamakuru.

RDN :Inama utanga ku bafite uyu muhamagaro ni izihe?

N.A :
Sibyiza kubyinjiramo udafite ukugira inama kandi mbere yo kugira icyo ukora banza umenye neza source zose z’inkuru, niba ntakintu kinini uzi kuri iyo nkuru yireke, benshi babivamo bagitangira kubera kudasobanukirwa neza aho bagomba gutangirira. Kora witonze wishaka kuba ZAPIRO cg GADO umunsi umwe kuko byarangira byose ubibuze, urugero ntabwo wakora reggae uhite ushaka gusimbura Lucky Dube kuko atakiriho,byatuma inzozi zawe ziba umurama utumuka.

RDN :Urasaba iki abantu bakunda ibikorwa by’Ubugeni ?

NA :Nasaba abantu gufata inkuru zishushanyije nk’inkuru zihariye ariko zisanzwe, zirakenewe mu kumenyesha amakuru. Bazishyigikire kandi bakunde abanyabugeni bazikora.

Zimwe mu nkuru zishushanyije zakozwe na Ndarama





      

Tanga igitekerezo

-->