Sinigeze nibaza ko natunga imodoka ku myaka 18-Miss Iradukunda

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 1/03/2018, Saa 11:12:11 Yasuwe inshuro 552

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane yemeza ko akiri umwana yajyaga avuga ko azaba Nyampinga, ariko byabaga ari ugushyenga kw’abana.

Amaze kugera mu mashuri yisumbuye igitekerezo cyakomeje gukura muri we, bituma uyu mwaka afata icyemezo cyo guhiganwa.

Cyakora ngo yaratunguwe cyane no kwegukana iryo Kamba, kuko mu marushanwa yahasanze abakobwa bashoboye, ku bwe ngo yabonaga yaba nk’igisonga cya 19.

Ati:" Sinigeze nibaza ko natunga imodoka ku myaka cumi n’umunani
Iradukunda Liliane, Nyampinga 2018."

uyu Nyampinga yabwiye BBC ko asanga rero ari amahirwe yagize, kuko ntacyo yari arushije abandi bakobwa.

Mu byamuhesheje amahirwe yo gutsinda harimo n’umushinga yamurikiye akanama nkemurampaka. Liliane ngo agamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Ati: "Abanyamahanga baza mu Rwanda bakibanda kujya gusura za pariki z’inyamaswa, ariko numva nashyira imbaraga ku muco wacu, nko gutegura amaserukiramuco yo kugaragaza imyambarire, imirire, imbyino… ibi nabyo bizarushaho kureshya abasura u Rwanda."

Avuga ko yishimiye guhabwa iyo modoka kuko atigeze atekereza ko yayitunga ku myaka 18; naho uwo mushahara ngo uzamufasha gushyira mu bikorwa uwo mushinga we no gukemura utubazo twe bwite.

Aya marushanwa ya Nyampinga ntavugwaho rumwe. Hari abayanenga bavuga ko ntacyo amaze, ariko abakobwa bayitabira ngo bayigiramo byinshi harimo no kwitinyuka ku buryo bizabafasha no mu bundi buzima busanzwe.


      

Tanga igitekerezo

-->