Senderi aratakambira abashinzwe gutegura PGGSS gukuraho inzitizi z’imyaka

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 4/01/2018, Saa 09:55:23 Yasuwe inshuro 1061

Sendeli International Hit wamenyekanye mu ndirimbo nka “Jalousie” aratakambira abategura irushanwa rya Guma Guma (PGGSS ) ko hakurwaho ingingo ivuga ko urengeje imyaka 35 atazajya yitabira iri rushanwa.

Senderi ntiyahishe ko hanze aha ubuzima bugoye maze asaba abanyamakuru nabo kuzamugirira ikizere bakamutora kuko asanga abikwiye.

ati " Muvaneho ingingo ikumira umuhanzi kubera imyaka. Abanyarwanda bakumbuye kubona itandukaniro ryanjye n’abandi bahanzi mu irushanwa rimwe rukumbi rikomeye ribera mu Rwanda! Ndabasabye mwokabaho mwe inzara imeze nabi hanze aha kandi ntunzwe n’umuziki gusa. Mugire amahoro y’Imana!”

Senderi atangaje ibi nyuma yaho ku nshuro yaryo ya 7,abateguraGuma Guma mu mategeko bagendeyeho bari bashyizemo ko umuhanzi urengeje Imyaka 35 y’amavuko atari yemerewe kuryitabira.

Ni ingingo yakumiriye Senderi na Danny Vumbi, akaba ari yo mpamvu atakamba ko iyo ngingo yakurwamo ,nawe akabasha kwitabira Guma Guma ya 2018.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 4/01/2018, Saa 12:44

    Hahahahah....turetse n’ibya hit ariko imyaka ntabwo ibuza umuntu kuririmba neza ngo ashimishe abafana . Gusa senderi ati hanze aha ibintu bimeze nabi...😅😅😅

Tanga igitekerezo

-->