Senderi agiye kujyana mu nkiko uturere yafashe dukoresha indirimbo ze atabibahereye uburenganzira.

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 10/09/2019, Saa 14:50:28 Yasuwe inshuro 97

Umuhanzi w’umunyarwanda Eric Senderi Nzaramba wamamaye mumuziki kumazina ya Senderi international hit,aravuga ko hari uturere twafashwe dukoresha indirimbo ze tutarabimusabiye uburenganzira none ngo utwo turere agiye kutugeza munkiko ducibwe amafaranga.

Ni nyuma yaho mu ukwakira 2018 Eric Senderi Nzaramba,yishyize hamwe na Sgt Major Robert Kabera, Tuyisenge Jean de Dieu na Munyanshoza Dieudonne bagasohora itangazo rivuga ko uzakoresha ibihangano byabo mu buryo bunyuranye n’amategeko mu bibabyarira inyungu atabasabye uburenganzira azabihanirwa hagendewe ku cyo itegeko riteganya.

Kuri ubu Senderi yadutangarije ko bamaze kumenya ko hari uturere tugeze kuri 17 batangiye gufata dukoresha indirimbo ze ngo aho usanga hari nkigihe usanga hari nkahantu Mayor yagiye cyangwa n’undi muyobozi wo mukarere. Ngo ugasanga muri ibyo birori cyangwa iyo Mihango barakoresha indirimbo zabo kandi batabisabiye uburenganzira none ngo ubu ngo agiye kubajyana munkiko.

Senderi Ati" Twasohoye itangazo abantu bakomeza kubikeresa,none ubu icyo nakubwira nuko ubu namaze kumenya uturere tugeze kuri 17 twamenye dukoresha ibihangano byanjye. Hari videos dufite bari kuzibyina twazihaye avocat wacu. Ariko ndakubwirako utwo turere tugiye gucibwa amafaranga nkuko itegeko ribiteganya. Harimo wenda abazarakara ngo bagiye gucibwa amafaranga,ariko niko bigomba kugenda".

Senderi yabitangaje agendeye ku Itegeko ryo kuwa 13/08/2018 nomero 50/2018 ku ngingo yaryo ya 216 mu gace karyo ka Gatanu n’ingingo ya 263 ryatangajwe mu Igazeti ya Leta, Nomero 39 yo kuwa 24/09/2018, rigenga umutungo bwite mu by’ubwenge, rivuga ko ukoresha ibihangano by’undi mu buryo bunyuranye n’amategeko mu bimubyarira inyungu atamusabye uburenganzira azabihanirwa hagendewe ku cyo itegeko riteganya.

Jean Paul RUTAGENGWA