Rusizi:Bwa mbere mu mateka igitaramo kigiye kubera kuri pisine

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 19/12/2017, Saa 09:15:21 Yasuwe inshuro 781

Rusizi ni kamwe mu turere tugize intara y’Uburengerazuba kakaba na kamwe mu migi itandatu izunganira umugi wa Kigali.

Aka karere gahana imbibi n’ibihugu 2 aribyo ,Burundi na Congo.

Kubera iyo mpamvu bituma hagararaga urujya n’uruza rw’abantu batandukanye,baba baje kuhatemberera cyane.

Muri aka karere usanga hagaragara abahanzi ndetse n’abandi bakora umuziki batandukanye nubwo bahita berekeza mu mugi wa Kigali.

Ibitaramo bibera ku mazi byari bimenyerewe mu mugi wa Kigali,ariko no mu karere ka Rusizi,ku wa 24 na 25 ukuboza hagiye kubera Concert yiswe Pool Party izafasha abanya Rusizi kwizihirwa n’iminsi mikuru.

Ubwo Rwandadailynews.com yaganiraga na ALPHONSE Balou akaba n’umwe mu batunganya umuziki muri aka Karere uzwi nka Bana Pro,yatangaje ko hari gikorwa cyateguwe ni cyo bita Royol Entertainment isanzwe itegura ibitaramo nk’ibi bibera ku mazi bakaba baratekereje Rusizi nka hamwe mu hantu hari abantu benshi bakunda umuziki yongeraho ko iyo woga uri kumva n’umuziki ngo bivura indwara nyinshi zitandukanye.

Ubusanzwe mu Karere ka Rusizi ni hamwe usanga hari umubare munini w’abantu bitabira ibitaramo bitandukanye,ariko abakunzi b’umuziki bakunze gushyira bamwe mu bategura ibitaramo kutubahiriza amasaha ndetse no gucuranga umuziki uri kuri CD (bimwe bizwi nka Play Back).

Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA(Joy Pro)


      

Tanga igitekerezo

-->