Rusizi:Charly na Nina bataramiye mbarwa

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 24/12/2017, Saa 10:23:50 Yasuwe inshuro 689

Abakobwa bamenyerewe mu ruhando rwa Muzika mu Rwanda bazwi nka Charly na NINA,ntibahiriwe n’urugendo bakoreye i Rusizi mu gitaramo cyakerereweho amasaha menshi ndetse ubwo bageraga ku urubyiniro ku isaha ya saa yine z’ijoro hari abantu batagera kuri 50.

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri ariko abantu bo bagatangira kwinjira saa Kumi n’imwe.

Gusa ibi siko byagenze kuko Charly na Nina bageze ku rubyiniro ku isaha ya saa Yine z’ijoro. Binjiye mu ndirimbo zabo zitandukanye harimo Face to Face baririmba indirimbo zabo eshatu bahita bava ku rubyiniro kuko byasaga nk’aho abo bataramiye bari bamaze kurambirwa.

Aba Djs babakomeza kuvanga umuziki kugeza saa Tanu na 15 ari nabwo aba bakobwa bagarutse bakomeza kuririmba indirimbo zabo zakunzwe, bidatinze igitaramo gisozwa ku isaha ya saa Tanu na 45.

Bimwe mu byaranze iki gitaramo

1.Ubwitabire buri hasi. Iki gitaramo ntabwo kitabiriwe nk’uko byari byitezweho kuko muri salle(icyumba) yakira abasaga 700 haje abatarenga ijana.

Nk’uko bigaragaragara ku ifoto abitabiriye igitaramo bari mbarwa

2.Igitaramo cyabereye ahantu bigoranye kugera.Uretse kuba VIVE Hall conference ari salle nziza ijyanye n’igihe ariko aho iherereye hagoye abantu kuhagera,kuko hitaruye umugi wa Rusizi,bityo iyo ikaba imwe mu mpamvu zatumye iki gitaramo kititabirwa.

3.Kutubahiriza igihe.Ibi byagiye bigarukwaho n’abatuye aka karere ko abategura igitaramo batubahiriza amasaha, iki cyari giteganyijwe gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ariko cyatangiye saa Yine z’ijoro.

4.Charly na Nina banenze abafana kubatererana. Biragoye kubona umunya Rusizi wafashaga aba bahanzi kuririmba gusa ku umunota wa nyuma bacye batangiye kubyina ariko batirekura, ibintu byatumye abahanzi bava ku urubyiniro.

Dekorasiyo byasaga nk’aho ari ubukwe buri kuberamo

4.Imitegurire y’ahabereye igitaramo byasaga n’aho ari ubukwe bugiye kuhabera,ibyo bigaragazwa na dekorasiyo kuko yasaga n’iy’ubukwe.

5.Aba DJs batamenyerewe mu bitaramo by’abahanzi,kuko hatangiye DJ umwe ari nawe wari wateguwe ariko byarangiye azinze imashini arataha, haza undi na we arataha haje uwa 3 byagoraye cyane kuko,indirimbo zari zateguwe n’abahanzi uburyo zikinwa we yabanje gushyiramo izo batamubwiye.


      

Tanga igitekerezo

-->