Rucagu yitabiriye imurikwa rya Film yatekerejwe ikanayoborwa na Assia

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 3/10/2017, Saa 10:23:21 Yasuwe inshuro 7375

Mu cyumweru gishize, The mirror hotel hamuritswe amashusho ya filime nshya JIBU ibyo bita "screening"mu ndimi z’amahanga.

Iyi filimi yakinwe n’Abanyarwanda batandukanye ndetse n’igihangange muri sinema ya Tanzaniya VICENT KIGOZI.

Ni igitekerezo cyagizwenaUmutoni Assia wamenyekanye mu mafilime atandukanye hano mu Rwanda,ndetse akaba ariwe wanayiyoboye.

Ni umuhango witabiriwe na RUCAGU Boniface wahoze akuriye itorero ry’igihu kuri ubu akaba yarahinduriwe imirimo muri goverinoma nshya iyobowe na NGIRENTE Edouard.

RUCAGU Boniface aganira na rwandadailynews.com yadutangarije ko yishimiye intambwe sinema imaze kugeraho kandi ko ari inyungu zikomeye ku gihugu mu bushake bafite bwo kumenyekanisha umuco w’Abanyarwanda binyuze mu isura ya sinema.

 

Umutoni Assia wanateguye akanayobora iyi filime nawe aganira na rwandadailynews.com mu byishimo byinshi ati"Nagize iki gitekerezo 2015 numva ngomba kuzanamo n’umustari wo mu gihugu kituri imbere mu rwego rwa sinema mpita nanabishyira mu bikorwa,uyumunsi imyaka 2 irashize ndi muri uyu mushinga gusa mu minsi ya vuba filime iraba iri ku isoko.”

Twakwibutsa ko uyu Umutoni Assia ari umwe mu bamaze kwegukana ibihembo byinshi muri Rwanda Movie Award zitangwa buri mwaka aho amaze guhembwa ubugira 3 nk’umwe mu bakinnyi bitwaye neza(actress) mu kiciro cy’abagore,icya 3 akaba yaragihawe muri nyakanga uyu mwaka mu birori byabereye convention center byitabiriwe n’umwe mu bamaze kubaka izina muri sinema ku rwego rwa Afrika uzwi nka Beyoncé.

 Emmy Twahirwa