Ronaldinho yateye utwatsi abavugaga ko agiye kurongora abagore babiri

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 29/05/2018, Saa 11:28:54 Yasuwe inshuro 669

Umugabo wabaye ikirangirire mu mupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Brasil Ronaldinho yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kurongora abagore babiri icyarimwe.

Ni mugihe mu binyamakuru byinshi ku isi byatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 38 yamaze gusaba aba bakobwa babiri aribo Priscillah Coelho na Beatriz ko bazabana akaramata mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu mugabo wamamaye mu makipe akomeye yo ku mugabane w’i burayi nka: FC Barcelona yo muri Espanye, AC Millan yo mu Butaliyani na PSG yo mu Bufaransa akaba yaramaze guhagarika umupira w’amaguru mu mezi ashize. Uyu mugabo kandi yavuzweho ko abana nabo bakobwa babiri mu nzu ye ihererye mu mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Brasil ifite agaciro kangana na milliyoni 15 z’amapawundi.

Nkuko ikinyamakuru Globo esporte cyo muri iki gihugu cyabitangaje cyashatse kumenya niba aya makuru ko uyu mukinnyi agiye kubana n’aba bakobwa babiri ariyo koko nuko uyu mukinnyi abihakana yivuye inyuma avuga ko atari byo ndetse ko muri abo babiri nta numwe ateganya kubana nawe.

Yagize ati"Ibinyamakuru byo ku Isi yose biri kumpamagara, ntabwo ngiye gushaka umugore, ni ikinyoma rwose"

Ronaldinho bivugwa ko yahuye na Priscillah mu mwaka wa 2012 ubwo bari bari gukina n’ikipe ya Atletico Mineiro hanyuma aza kumenyana na Beatriz muri 2016 kugeza ubu akaba akiri kumwe naba bakobwa babiri.

Mu gihugu cya Brasil gushakana n’Abagore barenze umwe biremewe kugeza kuri batatu gusa.


      

Tanga igitekerezo

-->