Rafiki umwami wa Coga Style ahugiye mu duki?

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 3/12/2017, Saa 17:23:39 Yasuwe inshuro 1181

Nyuma y’aho umuhanzi Rafiki Coga Style yaramaze iminsi atagaragara cyane haba mu bitaramo bikorwa mu gihugu cyangwa no mu bitangazamakuru ubu noneho uyu muhanzi aratangaza ko arajwe ishinga n’umushinga wo gusohora indirimbo 5 icyarimwe mu majwi no mu mashusho.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye yatangaje ko ubu muri iyi minsi ikimuraje ishinga ari umushinga wo gutunganya "Mixtape" yitwa Irona, igizwe n’indirimbo 5,we n’abo bakorana bahuriye mu kitwa Coga Inc,biyemeje ko bagomba kujya basohora indirimbo mu majwi n’amashusho yayo yaramaze kurangira.

Rafiki kandi yaboneyeho no gusaba abanyamakuru ndetse n’abakunzi be ko bajya bamufasha kuko ngo iyo akoze indirimbo yamuvunnye ntikwire muri bose biramubabaza cyane.

Ati”Abanyamakuru nibamfashe bajye bakina indirimbo zanjye,n’abafana na bo nibashyiremo kime bajye ba sharinga indirimbo zanjye nshya zigere kuri bose”.

Rafiki yatangiye umuziki aririmba muri Korali y’ikigo yigagamo mu mashuri yisumbuye,mu mwaka wa 2002 atangira kubyina mu itsinda ryitwaga Hot Side.

Nyuma gato muri 2004 ni bwo yakoze indirimbo ye ya mbere yitwa Igipende ayikorewe na Producer Jay P,nyuma agenda akora n’izindi harimo nk’iyitwa Igikosi,Bwongoza Fo n’izindi.

Rafiki "Umwami wa Coga Style" yasohoye alubumu ye ya mbere yitwa "Ica Mbere" kuwa 4 Ukwakira 2008, yari igizwe n’indirimbo 12 zose ziririmbwe mu njyana ya Coga yanyuze benshi.

Indirimbo nshya aherutse gushyira hanze ni iyitwa ikigunda yakoranye na AMAG The Black.

RUTAGENGWA Jean Paul.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    FAB-g   |   ku wa 4/12/2017, Saa 14:53

    Kabisa mukomerezaho musaza ,kdi uwo musani mumushyigikire mutumenyesha ibikorwabye turamwemera sana.

Tanga igitekerezo

-->