’Positive Thinking’ Umuhanzi Assoumpta arifuza ko abantu barushaho kugira imitekerereze myiza

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 3/12/2017, Saa 18:29:38 Yasuwe inshuro 453

Assumpta Muganwa usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ibiganiro Assumpta yatangije kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017 ibiganiro bifasha abantu kurushaho kugira imitekerereze myiza ’Postive thinking’.

Nibwo bwa mbere mu Mujyi wa Kigali hari hakozwe ibiganiro nk’ibyo mu ruhame.
Ibiganiro Assumpta yatanze byibanze ku buryo umuntu yakomeza kugumana umunezero no mu gihe ari mu bibazo bikomeye. Assumpta yabwiye abari aho ko ibintu byose bitangirira mu mitekerereze bityo ko ikwiriye gusigasirwa. Yatanze ingero zinyuranye z’abantu bagiye bagirwaho ingaruka mbi bitewe n’imitekerereze mibi.

Assumpta yatangiye abwira abari bitabiriye ibiganiro ko kubitegura yabitewe n’uko na we kugira imitekerereze myiza byamufashishije mu gihe yari mu bihe bikomeye, akabasha kubyigobotoramo.

Assumpta ati "

Iyo ufite ibitekerezo biri Negative, birakugora kugira icyo wakora ngo witeze imbere…Iyo udafite akazi, ugahora wishyiramo ko utazakabona hari igihe bikokama nyamara atari uko wari ubuze ubushobozi ahubwo bigaterwa n’uko ari ibintu witsindagiyemo…Imitekerereze y’ibyo ukomeza kwishyiramo iherezo bikubaho.

Nari mu bihe bingoye cyane. Nashatse amasomo yerekeye Positive Thinking, ndayiga, kandi byaramfashije cyane. Nashatse uko ibibazo nari mfite mbyuriraho ngo nkomeze kunezerwa. Nyuma nibwo nashatse uko nabisangiza abandi kuko nziko bifasha cyane. "

Mu buzima dukunda guhura n’ibibazo byinshi….hari ubwo abantu baguhuriraho bakagushyira mu bibazo twagereranya n’ amabuye cyangwa amatafari…ariko ntuba ukwiriye kwitotomba ngo ni uko bayaguteye, ahubwo wayakusanya ukubakamo inzu.

Ni nka kwakundi ushobora gufata indimu isharira, ukayikuramo umutobe uryohereye….Duhura n’ibibazo byinshi ariko ikibazo ushobora kukigiraho imitekerereze myiza, bikagufasha kugisohokamo."
Nkiyo hari ugize ikibi agukorera, ukakibona mu buryo buri Positive,…bituma ugira amahoro, ukarushaho kugira umuhate wo gukora.

Uretse ibiganiro Assumpta yatanze, hagiye habaho uburyo bwo kuganira hagati y’ababyitabiriye nka bumwe mu buryo bufasha mu gusangizanya ubuhamya bw’ibyafasha kugira imitekerereze myiza.

Assumpta yasoje avuga ko ari gutegura ibindi biganiro bizakorwa mu minsi ya vuba azamenyesha abantu bashaka kubyitabira.

Assoumpta Muganwa ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu baririmbyi bayobora abandi mu kuramya no guhimbaza Imana muri New Life Bible Church iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Kagarama, mu Karere ka Kicukiro.

Afite indirimbo 6 harimo na Satura Ijuru ari nayo abantu benshi bamumenyeyeho. Izindi ndirimbo ze ni Till I die, Satura Ijuru, Tumusinze, Niwe niringiye na Yesu ndagushima.

Umuhanzi Tonzi na we yitabiriye ibiganiro
Tonzi na we yatanze ibigniro
Abitabiriye ibiganiro byagaragaraga ko byabanyuze


RWANDA MAGAZINE


      

Tanga igitekerezo

-->