Oda Paccy yakomoje ku ifoto yatumye yibasirwa

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 17/10/2017, Saa 09:12:40 Yasuwe inshuro 2757

Mu minsi yashize umuhanzi Oda Paccy yashyize ifoto hanze ifoto yambaye ubusa akingaho ikoma bituma yibasirwa, none yavuze ko byamufashije kwamamaza indirimbo ye nshya yafatanyije na Urban Boys ndetse asaba urubyiruko rwayuririyeho rwifotoza nka we kudatandukira.

Muri iki gitondo Oda Paccy abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yakomoje kuri iyo foto,agira n’ ubutumwa asigira urubyiruko rwamwiganye.

Yagize ati"

"Mwaramutse! nagirango mbwire abantu bose ko ifoto nifotoje nashakaga kwamamaza indirimbo ORDER , ariko ikaba yaragize ingaruka ku bantu benshi cyane cyane urubyiruko bamwe bakomeje kwambara ubusa bitwaje ifoto.
Nkaba nshimira inkunga ya buri wese,ORDER yageze hanze ariko nkaba nsaba n’ urubyiruko kudatandukira Nice day..."

Ifoto ya Oda Paccy yaciye ibintu dore ko yatumye benshi bahuka munsina, mu ndabo no mu mateke bakifotoza bambaye ubusa bagakingaho ibyo byose.

Igikorwa cyo Kwifotoza bakinzeho ikoma cyitabiriwe na benshi
Hari abatandukiriye bajya mu mateke no mu ndabo

Byatumye umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu Bwana Bamporiki Edward, avuga ko imyitwarire ya Oda Paccy atari iyo gusubizwa mu itorero, ahubwo agomba kujyanwa mu kigo ngororamuco, kuko imyitwarire ye idakwiye umuntu wigeze gukandagira mu itorero ry’igihugu akaba intore.

Hari na benshi bagiye bifuza ko urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rwahaguruka rukarengera ibihingwa birimo kononwa muri iyi minsi kubera iyo foto.

Ihere ijisho amagambo agize indirimbo Order ya Paccy ft Urban Boys yatumye yiyambika ubusa agakingaho ikoma.


      

Tanga igitekerezo

-->