Oda Paccy yagarutse mu muziki n’indirimbo nshyashya

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 11/09/2019, Saa 12:08:12 Yasuwe inshuro 30

Umuhanzikazi Oda Paccy nyuma yo kwibaruka, yagarutse mu muziki n’indirimbo nshyashya yise “Sibo”

Ibyo kongera kubyutsa injyana ya Hip Hop muri we, Oda Paccy yabitangarije itangazamakuru.

Indirimbo ye nshya ivuga ku bantu bahora batega abandi imitego, bakishimira kubona ibibi byabo, ntibite ku byiza.

Indirimbo Oda Paccy yaherukaga gukora iri muri Hip Hop ni “Ibyatsi” yavuzweho byinshi inatuma yamburwa ubutore n’Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu.