Oda Paccy avuga ko atari yambaye ubusa ubwo yifotozaga yikinzeho ikoma

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 26/10/2017, Saa 15:17:28 Yasuwe inshuro 1098

Oda Paccy arahakana ibyagarutsweho ku ifoto ye yifotoje yikinzeho ikoma,avuga ko ngo atari yambaye ubusa nk’uko bivugwa, ahubwo ngo yari yambaye umwenda w’imbere(ikariso) n’isutiya.

Mu kiganiro yahaye Tv 10 Oda Paccy ahakana yivuye inyuma iby’uko yambaye ubusa kuko ngo yagiye kwifotoza iriya foto akenyeye isume afite n’ikoma agezeyo aracyenyurura,asaba gafotozi kureba ku ruhande kugirango yikingeho iryo koma.

"Icyo nababwira ntabwo Paccy nambaye ubusa, kwambara ubusa ni kwakundi umuntu ajya muri douche agakuramo imyenda yose, niba ari byo byo kugaragaza ibice by’umubiri, ubwo nawe(abwira umunyamakuru) wambaye ubusa. Nari nambaye umwenda w’imbere n’isutiye."

Mu myumvire ya Oda Paccy ngo kuba abantu benshi barifotoje bambaye ubusa bagakingaho ikoma ,asanga ari ukumushyigikira ndetse ngo ibi nibyo bikenewe mu Banyarwanda bakarangwa no gushyigikirana.

Ikindi ngo kuba byaravugishije abantu benshi ngo ni ukuba abantu baba barananiwe kwakira ikintu gishya kigendanye n’igihe.

Ati:" Sinibaza ukuntu umuntu yakwishimira kubona Paccy wa 2017 ,ameze nka Paccy wa 2009, uwo ntiyaba ari umufana wange."

Ni kenshi uyu muhanzi yagiye anengwa kubera gushyira hanze amafoto bamwe bafata nk’urukozasoni ariko we akavuga ko ‘abikora abizi neza kandi abigambiriye’.

Iyi ni yo foto avuga ko atari yambaye ubusa





Iyi foto iri mu zavugishije benshi


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Gersey   |   ku wa 26/10/2017, Saa 17:05

    Abuze icyo avuga! Uwo se ni umuco?! Niyemere ko yasebye agira ngo arakora byiza akisanga yakoze ishyano.

Tanga igitekerezo

-->