Oda Paccy ashobora kujyanwa mu ngororamuco yavayo akabona gutozwa

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 10/10/2017, Saa 06:42:36 Yasuwe inshuro 2711

Intandaro yo guterana amagambo hagati ya Oda Paccy na Ama G The black,ni ifoto Oda Pacy yifotoje yambaye ubusa agakingaho ikoma, maze benshi bahuka insina bazicaho amakoma bakajya bifotoza bayikinzeho, gusa AM G we yakoze ikinyuranyo kuko yifotoje ari mu rutoki afite ibuye byasaga nkaho ategereje uribuze guca ikoma ngo amushwiragize.

Mw’ijoro ryo kuri iki Cyumweru dusoje nibwo Oda Paccy yari yatumiwe mu kiganiro Sunday Night gica kuri radiyo Isango Star maze aza kubazwa n’umunyamakuru icyo avuga ku bahanzi bagenzi be, n’abandi bantu bagaragaye bambaye amakoma bigana ifoto yari aherutse gushyira hanze.

Uyu muraperikazi yasubije ko yashimiye aba bose bamubaye hafi bakamushyigikira, abajijwe kuri Ama G The Black wagaragaye mu mashusho afite amabuye abuza abantu guca amakoma Oda Paccy yavuze ko uyu muraperikazi ari ‘Kadahumeka’ irinze amakoma mu rutoki.

ubusanzwe Paccy na AM G bari inshuti

Ama G The Black nyuma yo kwumva ko Oda Paccy yamwise Kadahumeka, kuri uyu wa mbere yatangarije kimwe mubinyamakuru bikorera hano muRwanda ko we asanga uyu muraperikazi yagasubijwe mu itorero ry’igihugu cyane ko iryo bakoranye asanga ibyo bigiyemo byarabaye amasigarakicaro kuri Paccy.

Yagize ati “Icyambabaje n’uko Oda Paccy yitabiriye itorero, nk’intore yatojwe sinarikubona batera umwaku insina bangiza amakoma ngo mbihorere, Intore ni nkore neza bandebereho. Naho ibyo kunyita kadahumeka ntacyo ndi kadahumeka irinda ibidukikije uwo untuka njye sinamusubiza ariko icyo nifuza ni uko yasubira mu itorero akongera guhabwa amasomo agahindura n’imyambarire ye.”

Ubusanzwe Oda Paccy na Ama G The Black bari basanzwe ari inshuti ariko kuri ubu byahinduye isura biturutse ku makoma.

Benshi batije umurindi ibyo kwikingaho ikoma

Ku ruhande rw’umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu Bwana Bamporiki Edward, we yabwiye City Radio ko imyitwarire ya Oda Paccy atari iyo gusubizwa mu itorero, ahubwo agomba kujyanwa mu kigo ngororamuco, kuko imyitwarire ye idakwiye umuntu wigeze gukandagira mu itorero ry’igihugu akaba intore. Ati “Ikimubereye ntabwo ari ugusubizwa mu itorero, ahubwo ni ukugororwa, mu itorero ntabwo hajya uwagaragaje ingeso mbi n’imyitwarire idahwitse, abantu bajyayo kubera ko gutozwa ari ngombwa. Ababishinzwe ndetse natwe ni ukureba icyo twamukorera ndetse n’abandi nkawe kuko akeneye kujyanwa mu ngoraramuco hanyuma yavayo akabona gutozwa.”

Iyi ya Oda Paccy yatangaje benshi mu bakurikirana ibya showbiz nyarwanda, gusa inkuru zayo zikaba zaratijwe umurindi n’ikiswe “Oda Paccy Challenge”, aho benshi mu bahanzi, abanyamakuru ndetse n’ibyamamare bya hano mu Rwanda bashyize amafoto yabo hanze bikinze amakoma, basa nk’abigana uyu muraperikazi.


      

Tanga igitekerezo

-->