Nyuma y’umwaka yibarutse imfura Anita Pendo yatangaje ko agiye kwibaruka undi mwana wa kabiri

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 30/06/2018, Saa 09:20:54 Yasuwe inshuro 383

Umushyusharugamba akaba n’Umunyamakuru Anita Pendo yakuyeho urujijo ku bijyanye no kuba atwite indi nda ya kabiri atangaza byeruye ko atwite undi mwana we wa kabiri.

Ni mu magambo uyu mushusharugamba yatangarije abakunzi be abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko ategereje undi mu malayika kandi ko ntacyo bimutwaye ndetse akomeza ashima Imana.
Mu magambo ye yatangije mu rurimi rw’icyongereza yagize ati:"Ntabwo ndi kujurira cyangwa naniwe, ntegereje undi mumalayika. Urakoze Mana kumpa umugisha."

Yakomeje kandi agira ati"Nta gihunga, nta guhungabana, nta maganya ahubwo ndavuga imirimo Imana ikora ndetse no gukomera kwayo ndagutegereje kibondo cyange"

Aya magambo Pendo yagiye akurikiza tumwe mu tumenyetso dutandukanye tugaragaza amarangamutima menshi yari afite ubwo yandikaga ayo magambo ndtse akaba yaje akurikijwe ifoto ye yicaye mu nzu yicaye mu ntebe afashe ku nda ye ibigaragaza ko atwite koko.

Anita Pendo atangaje ko atwite nyuma yo kubyara imfura ye yabyaranye n’umunyezamu NDANDA Alphonse muri Kanama 2017 ndetse bakaba bakiri kumwe kugeza ubu.

Ifoto yashize kuri instagram ye
Amagambo yanditse kuri instagram ye

niyoyitadamour@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->