Nyampinga w’u Rwanda 2017 ari kubarizwa muri Canada aho yagiye gushaka abaterankunga b’imishinga ye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 19/09/2019, Saa 16:45:19 Yasuwe inshuro 707

Miss Iradukunda Elsa, niwe watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017, kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Canada aho amaze hafi icyumweru.

Miss Elsa ngo yerekeje muri Canada agiye gusura abo mu muryango we bahatuye, akazanahura n’abazamufasha gushyira mu bikorwa imishinga ye.

Miss Elsa agitorwa yatangiye imishinga irimo kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda byanatumye agirwa Ambasaderi wa Made in Rwanda, aho yiyemeje gufasha abana 11 biga mu mashuri abanza ndeste akaba anakora igikorwa ngarukamwaka cyo kuvuza abantu amaso.

Ibi bikorwa byose akora nibyo byakuruye bamwe mu baterankunga bifuje kumufasha muri iyi mishinga batuye muri Canada, akaba yarahisemo kujya guhura nabo ikaba imwe mu mpamvu zamujyanye.

Nkuko Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yabitangarije itangazamakuru ko ngo uyu mukobwa azava muri Canada mu mpera z’uku kwezi, agaruke mu Rwanda, nyuma yuko azaba arangije gahunda zose zamujyanye.
Sce: Igihe.com