Nyampinga w’isi 2017 Manushi yakiriwe nk’umwami iwabo mu Buhinde

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 27/11/2017, Saa 11:15:47 Yasuwe inshuro 735

Byari ibirori bidasanzwe mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ubwo Manushi Chillar watsindiye ikamba rya nyampinga w’isi yageraga mu gihugu cye cy’Ubuhinde.

Kuwa 18 Ugushyingo ni bwo Sanya City umujyi uherereye mu Bushinwa hasojwe irushanwa ryahuzaga ba nyampinga 129 bahagarariye ibihugu bitandukanye maze umuhindekazi Manushi Chillar ukomoka mu mugi wa Mombai abariwe utsindira irikamba.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yanatunguye benshi ku kibazo yabajijwe n’umwe mu banyamakuru nyuma yo kwegukana iri kamba,aho yamubajije ati"Ubaye ugena imishahara hirya no hino ku isi ni nde waha umushahara wo hejuru? Manushi Chillar adatindiganyije ati"Mama wanjye niburi kimwe cyose kuri njye ntacyo atampaye rero,ubwitanjye bw’ababyeyi baba mama mu kwita kubana ntakabuza nibo nagenera umushara w’ikirenga".

Manushi Chillar ubwo yageraga Mombai yasanze atererejwe ku mihanda n’urujya n’uruza rw’abaje kumwakira abafite ibyapa bitandukanye ndetse n’abitwaje indabo arinako baririmbira icyarimwe bati:"Manushi Chillar, icyubahiro ku Bahinde bose ku isi".

Twabibutsa ko Ubuhinde bwakunze kwibikaho iri kamba kenshi rya Nyampinga ku rwego rw’isi dore ko Manushi Chillar abaye Umuhindekazi wa 6 uryegukanye nyuma yimyaka 17 ishize aho Priyanka Chopra yaherukaga kuryegukana mu mwaka w’2000.

Mu kwakira Manushi umutekano wari wakajijwe

      

Tanga igitekerezo

-->