Nubwo napfa hari ba Kidumu ibihumbi bazaza bakusa ikivi-Kidumu abwira abo akeka ko bamuroze

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 27/03/2018, Saa 11:53:26 Yasuwe inshuro 5598

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Umuhanzi w’Umurundi Nimbona Jean Pierre uzwi ku mazina ya Kidumu Kibido Kibuganizo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere taliki ya 26 Werurwe 2018, ku isaha y’i saa tatu z’ijoro yatangarije abamukurikira ko arembye kandi ko acyeka ko yarozwe.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi azenguruka igihugu cy’iwabo mu Burundi aho yakoraga ibitaramo bitandukanye asusurutsa abakunda umuziki we.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yiteguraga gusubira mu Mujyi wa Nairobi agasangayo umugore we n’abana ariko ngo ntibyamukundiye kuko nyuma y’ibyo bitaramo yahise aremba.

Mu ijoro ryakeye nibwo yamenyesheje abafana be ndetse n’abandi bose bamukurikira kuri Facebook ko arwaye kandi arembye,yongeraho ko yahemukiwe n’abanzi batifuza ko abaho.

Ati “Ndi mu kaga, ndakeka ko naba nararozwe.”

Nyuma y’amasaha abiri yongeye arandika ati “Ndinzwe n’amaraso ya Yezu ,banzi banjye! Ntimuzigera na rimwe mundusha imbaraga. Nubwo napfa, hari ba Kidumu ibihumbi bazaza buse ikivi nesheje.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Werurwe 2018, Kidumu yatangarije itangazamakuru ko yifuzaga gusubira iwe mu Mujyi wa Nairobi gusa ngo nyuma yahise afatwa n’uburwayi we yita kurogwa bityo ngo urugendo rwe rusubikwa gutyo.

Yagize ati:“Nagerageje gusubira i Nairobi ariko ntabwo byanyoroheye kuko ndacyafite imbaraga nke. Nasubiye kuri bya bitaro, ubu nashyizwe mu bitaro muri Bujumbura.”

Tubibutse ko kandi undi muhanzi w’umurundi nyakwigendera Jean Christophe Matata nawe byavuzwe ko yazize uburozi aho yaguye mu bitaro byo muri Afrika y’epfo.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Furaha Mireille   |   ku wa 28/03/2018, Saa 10:23

    Njyewe simpamya ko ari uburozi kuko kwamuganga ntabwo bavura uburozi ahubwo bamuteye Selumu yahita apfa.nikombizi!!!.

  • 2

      |   ku wa 28/03/2018, Saa 16:28

    nanjye ndakeka ataruburozi.Imana igume imuturindire twe abafana be tumutegerejeho utundi turirimbo turyoshye nkutwo amaze kutugezaho

Tanga igitekerezo

-->