Nta butumire Knowless azahabwa mu bukwe bwa Safi

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 29/09/2017, Saa 21:45:10 Yasuwe inshuro 5371

Safi wakundanye na Knowless igihe kirekire bakaza no kubana munzu imwe,arasa n’uwakurikije iby’umugani nyarwanda uvuga ngo "Akebo kajya iwa Mugarura" kuko atangaza ko atazatumira Knowless mu bukwe bwe arimo gutegura vuba aha.

Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boyz ,agiye gusezerana na Niyonizera Judith bamaranye igihe gitoya nyuma y’uko atandukanye mu buryo bweruye na UMUTESI Parfine wibera mu Busuwisi.

Biteganyijwe ko kuya 1 Ukwakira uyumuhanzi azasaba akanakwa,umuhango ukabera i Rebero.

Ubwo Knowless yakoraga ubukwe na Clement ntiyatumiye Safi bakundanye igihe kitari gito.Gusa nubwo Safi atamutumiye,ntibyabujije Knowless kumwifuriza ubukwe bwiza no kuzabyara hungu na kobwa.

Ejo kuwa 6 tariki ya 30 Nzeli,i Rubavu hazabera igitaramo kizitabirwa na Urban Boys , hakazakorwa umuhango wo gusezerera Safi ava mu busiribateri.

Emmy Twahirwa