Nshishikajwe no kubona inanga, umuduri n’ikembe bibaye ibicurangisho mpuzamahanga- Umuhanzi Nicole

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 7/07/2020, Saa 16:45:06 Yasuwe inshuro 168

Umuhanzi w’Umurundikazi witwa Irakoze Nicole asanga abahanzi bo mu bihugu byo mu karere bakwiye kwibanda cyane kuri gakondo aho gushingira ku bihangano bifite inkomoko ahandi kuko ari bwo bakundwa cyane kandi ibikanatuma isi yose imenya n’imico y’ako karere.

Mu kiganiro cyihariye yahaye RWANDA DAILY NEWS, Nicole yagiriye inama abahanzi b’ibihugu byo mu karere kurangwa no guhanga udushya ariko bibanda ku muziki wa gakondo kuko ari bwo byagira akamaro gakomeye mu kumenyekanisha iby’iwabo kurusha uko bagaragaza iby’ahandi.

Yagize ati: “Hari ikindi namenye ni uko ntari nzi guha agaciro ibijyanye n’umuco . Ngitangira umuziki niyumvagamo kuzaba umuririmbyi w’icyamamare ucurunga Piano, uzi neza ibijyanye n’amanota, kuzaba umuntu w’umu classic ariko sinigeze niyumvisha ko bifite akamaro ko kwibanda umuco watugeza kure kurusha iby’ahandi.”

Yunzemo ati: “Tuvuka tubona abantu babyina imbyino za Kinyarwanda, iz’Ikirundi ariko ntitubona ko iby’iwacu bidasanzwe kandi ko ari byo dukwiye kwereka isi bikaba byanatumenyekanisha, bikanamenyekanisha iwacu.”

Irakoze Nicole ni umuhanzi ushishikajwe n’umuco gakondo

Uyu muhanzi unafite imyamyabushobozi mu by’umuziki ku bwe asanga abahanzi bo mu Rwanda no mu Burundi by’umwihariko bashishikariye ibicurangisho by’umuziki wabo ari bwo bakitwara neza kandi ko byagorana ko undi wese yazabarusha kubikora.

Ati: “Igihe nigaga umuziki mu Buganda, abigisha baho bajyaga batubwira , twe turabigisha umuziki muri rusange, turabigisha piano ndetse na Guitar ariko ikintu mwe mufite mushobora kutwigisha ni umuco w’iwanyu.

Ntituzi ingoma yewe ntituzi inanga, ariko iyo Piano cyangwa guitar ni igicurangisho gakondo cy’ahandi hantu . Hariya umwana avuka azi gucuranga ibyo byose ariko inanga niyayimenya.

Bityo rero na twe dufite icyo dukwiye kwigisha amahanga cyangwa abazungu. Nashimishwa no kubona inanga, umuduri n’ikembe bibaye ibicurangisho mpuzamahanga.”

Irakoze Nicole ni umuhanzi wabyigiye wavukiye ahitwa mu Ngagara, i Bujumbura mu Burundi, afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu, kandi afite impamyabumenyi ya “humanité générale”.

Amaze kugaragara mu ndirimbo zitandukanye zaba ize cyangwa izo atumirwamo ariko iyamenyekanye cyane ni Mana Idukunda byahebuje yahuriwemo n’abahanzi batandukanye.

Kuri ubu intumbero y’uyu muhanzi ni uguteza imbere gakondo kandi akibanda kwigisha abandi kuririmba no gucuranga.

Mu buzima busanzwe, Nicole ni umuntu uhora wishimye

Ushaka kureba ibihango bye wakoresha iyi link ya youtube