Ni iki cyihishe inyuma yo kuba Nizzo ataratashye ubukwe bwa Safi?

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 2/10/2017, Saa 16:19:29 Yasuwe inshuro 10826

Kumunsi w’ejotariki ya mbere Ukwakira, nibwo Niyibikora Safi na Niyonizera Judith basezeranye imbere y’amategeko kumurenge wa Remera naho gusaba no gukwa bibera ku Irebero.

 Ni ibirori byitabiriwe n’abasitari batandukanye harimo;Uncle Austin,Kid Gaju,Hope, Platin,Riderman,Humble Gizzo baririmbana na Queen Cha wanakoranye na Safi indirimbo Kizimya moto.

Icyaje gutungura benshi ni ukutahabona Nizzo basanzwe banaririmbana kandi bose uko ari 3 barikumwe i Rubavu aho bari bakoreye igitaramo cyo gusezerera Safi mu busiribateri.

Ubu bukwe bubaye nyuma y’iminsi itageze muri 14 buteguwe dore ko no kubwinjiramo byari bigoye kutarahawe ubutumire bwo kubuzamo.

Umwe mu bakorana bya hafi na Urban Boys utashatse ko amazina ye atangazwa yahishuriye rwandadailynews.com byinshi byibazwa ku mibanire y’itsinda rya Urban Boys.

Yagize ati:"Ndashaka unyumve neza Urban Boys uretse kuba bahurira muri muzika mu buzima busanzwe buri umwe arimenya. Njye nta cyantunguye kubona nizo atitabiriye ubu bukwe." 

Akomeza agira ati:" Simpamya niba ari uko Safi yaba ataratumiye Nizzo cyangwa ari Nizzo watumiwe akanga kwitabira ubutumire."

Ku ruhande rwa Nizzo ngo nta butumire yigeze abona nawe yabyumvaga mu binyamakuru nk’uko undi muntu wese yabyumva. Ubukwe bwabaye Nizzo ari gusangira n’izindi nshuti ze muri Remera.

Ibya Safi bikomeje gutungurana kuko na Humble Jizzo uririmbana na Safi na weyavuze ko ntabyo yarazi nawe yatunguwe no kubona ‘Invitation’ itumira abantu.

Gusa, Humble Jizzo we ubukwe yarabutashye, ndetse aba n’umwe mu basore b’intoranywa bambariye Safi Madiba.

 

Emmy Twahirwa

 


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Nyampinga Cloudine   |   ku wa 29/10/2017, Saa 02:27

    Igitekerezo* Safi Ari Kudusebya.

  • 2

    Pascal   |   ku wa 22/11/2017, Saa 14:36

    Safi Ndagukunda Ndumu Fanawawe Nzakugwa,inyuma!

  • 3

    uwiwingabire olive   |   ku wa 4/12/2017, Saa 05:49

    kbs nkund arban boys arik safiyakoze amakasa p kudatumira bagenzibe

  • 4

    Gisa Fred   |   ku wa 14/12/2017, Saa 07:31

    Safi ahumbwo yaragaragaye yatinze munyama ajyana amagufa nizzo natuze nzamutumira mubwange.

    Sinagenda ntababwiye ko urban boys yasigaye nyemera bikaze muzabikora basza naho Safi yashatse inyungu nyinshi nimumwihorere zizamuziba amatwi.

  • 5

      |   ku wa 15/12/2017, Saa 07:47

    Baravugango havuyemo umwe ni twarya ark ntacyatubuza kurya kuko igisabwa cyamber arugushirahamwe byose birashoboka bavan

  • 6

    AMEN   |   ku wa 18/12/2017, Saa 21:33

    Nizo humura nzakwitumirira,va kumunyamabara!

  • 7

    nitwa alice   |   ku wa 23/04/2018, Saa 16:51

    Igitekerezo*)nizo pole umuntu naguhemukira ikosa nirye utarabaye inyanga mugayo ark naguhemukira kabiri ikosa niryawe wow wongeye kumwizera uzitwe mbarimo mbazi

Tanga igitekerezo

-->