Nduhungirehe yasubije Aline Gahongayire wavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ritari ku rwego rwe

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 28/04/2019, Saa 12:06:18 Yasuwe inshuro 489

Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aherutse kugaragara mu mashusho avuga ko yagiye muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika kuvugana na radiyo ijwi ry’Amerika ngo kuko itangazamakuru rya hano mu Rwanda ritari ku rwego rwe.

Ibi byatumye ibitangazamakuru ndetse nabamwe mu bayobozi ba hano mu Rwanda bamagana aya magambo y’uyu muhanzikazi bavuga ko yuzuyemo ubwishongore ndetse n’isebanya rikomeye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe nawe yagaragaje ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rifatiye runini Abanyarwanda kandi ko bindi bitangazamakuru byamurutira ibyo mu Rwanda.
Yagize ati:"Radiyo Isango Star, ndetse n’andi yo mu Rwanda, bindutira kure VOA, BBC, France 24, Al Jazeera n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga. Radiyo na Televiziyo byo mu Rwanda biri ku rwego rwa buri Munyarwanda, uko yaba ateye kose, uko yaba asa kose, cyane cyane umukozi w’Imana n’umukirisitu bagomba kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nk’uko Bibiliya ibitwigisha.”

Yakomeje kandi ashima ikiganiro aherutse kugirira kuri radiyo imwe yo mu Rwanda ariyo Isangostar uyu muhanzikazi yavugiyeho agira ati:"Isango Star ni Radiyo nziza ibereyeho abanyarwanda bose. Mu kwezi gushize nagiriye ikiganiro cyiza kuri televiziyo yaho, cyerekeye abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda. Icyo kiganiro cyari giteguye kinyamwuga, kandi gicukumbuye. Mu mirimo nshinzwe, nagiranye kandi ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, kandi narabyishimiye muri rusange.”

Mu kiganiro Aline Gahongayire yagiranye na Radiyo Salus mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, yatangaje ko ntacyo yavuga ku byo yavuze ko igihe cyo kubivugaho cyitari cyagera ngo igihe n’ikigera azabivugaho.

Urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro kandi nabo bashyize hanze itangazo ryamagana aya magambo y’uyu muhanzi yatangaje.

Amagambo Nduhungirehe yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter

1997niyoyita@gmail.com