Mwiseneza nta mwihariko mubonamo... ibitekerezo by’abafite ubumenyi buke si igipimo cy’imyumvire myiza - Miss Jolly

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 8/02/2019, Saa 12:01:26 Yasuwe inshuro 101509

Mu minsi ishize mu Rwanda hasojwe irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryavugishije abantu batari bake ndetse risiga n’umugani by’umwihariko kuri Mwiseneza wakunzwe cyane na Miss Mutesi Jolly wavuze icyongereza kitazwi na benshi kuri Finale.

Kuri uyu wa 7 gashyantare, Miss Jolly yari yatumiwe mu kiganiro kuri KT Radio aho yabajijwe ibibazo bitandukanye bijyanye ni iri rushanwa yarabereye umukemurampaka ndetse asabwa no kugira icyo avuga kuri Mwiseneza Josiane wavuzwe cyane ndetse akanakundwa n’abatari bake mu irushanwa ry’uyu mwaka, asabwa no kugira icyo avuga ku bitekerezo bya bamwe na bamwe barimo na Ange Kagame umukobwa wa perezida wa Repubulika.

Igitekerezo cy’umuntu si igipimo cy’imyumvire myiza...
Miss Jolly agendeye ku gitekerezo cya Ange Kagame cyasabaga kujya bakoresha Ikinyarwanda gusa mu gihe babaza abakobwa bahatanira ikamba cyangwa bagashyiraho abasemuzi, yagaragaje kumirwa no gutangara asa n’umwenyuramo gake ati “ Ese wowe uravuga ngo umuntu wenda najya mu marushanwa mpuzamahanga azashake umusemuzi..., ese mugihe kingana iki? ninde se uzishingira kwishyura ibyo byose? ese ubundi ubwo bushobozi buhari wakwishimira kujya kwerekana ko abakobwa bo mu Rwanda bazi kuvuga ururimi kavukire gusa? Dukeneye kohereza umuntu uzi guhatana utarya indimi. ”

Yakomeje agira ati “Abantu bakunda guhagarara ku bitekerezo byabo, ariko igitekerezo cyawe ntabwo ari igipmo cy’imyumvire myiza abantu bagomba kugenderaho..., kimwe nuko ushobora gutanga igitekerezo cyawe ikaba nziza bitewe nuko ufite ubumenyi buhagije ikaba nziza kimwe nuko ushobora kugitanga ufite ubumenyi buke ugasanga watandukiriye...”

Mwiseneza Josiane nta gitangaje mubonamo
Abajijwe kuri Mwisenza Josiane washyuhije irushanwa ry’uyu mwaka mu buryo budasanzwe, yavuze ko ntakidasanzwe amubonamo atandukaniyeho n’abandi bahataniraga ikamba. Yagize ati “Josiane yahatanaga nkabandi bose, nta kidatangaje ndetse nta n’umwihariko mubonamo...., Yari kimwe nkabandi bose, yarafite amahirwe nkabandi bose..., cyakoze icyo namuvugaho nuko yigiriye icyizere agatinyuka nibwo budasa nasa n’umuvugaho, yaratinyutse yereka n’abandi bakobwa bose ko bishoboka”

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryakurikiwe no guha inkwenene n’uyu Miss Mutesi Jolly waruri mu kanam nkemurampaka biturutse ku ijambo rikocamye yavuze mu rurimi rw’icyongereza ubwo yabazaga ikibazo umwe mu bahataniraga iri kamba.


      

Tanga igitekerezo

-->