Mushiki wa Diamond yatangaje ko Tanasha yabyaye,gusa Tanasha we yabihakanye

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 14/09/2019, Saa 11:54:08 Yasuwe inshuro 311

Nyuma yaho mushiki wa Diamond ,atangarije ko Tanasha donna yibarutse ku wa Gatatu taliki ya 11 nzeri 2019, na Diamond agaca amarenga ashyira ifoto kuri instagram igaragaza ko yibarutse Tanasha we yabigaramye ibyo kubyara kwe.

Umuhanzi Diamond Platnumz n’umunyamakurukazi w’umunyakenya, Tanasha Donna bamaze igihe bitegura kubyara imfura yabo y’umuhungu, akaba umwana wa 4 wa Diamond, amakuru avuga ko bamaze kubyara ni mu gihe bo bamomeje kubigira ibanga.

Ikinyamakuru Global Publishers, cyanditse ko mushiki wa Diamond Platnumz, Esma Khan yagitangarije ibyishimo bya muramukazi w’umuntu ni umwana, ni yo mpamvu ngo igihe cyose yasabiraga Tanasha wabyaye ku wa gatatu taliki ya 11 nzeri 2019 ngo Imana imworohereze.

Yagize ati”ntushobora kubyizera, uyu mwana wa Tanasha wagira ngo yampaye abazimu, byiza yaje reka ntuze, nshatse kuvuga ko ibyishimo bya muramukazi w’umuntu ni umwana, ubu umutima wanjye urishimye nabonye umwana wanjye.”

Ku wa kane nibwo Diamond Platnumz yashyize ifoto y’umwana kuri Instagram ameze nkushaka kwerekana ko yabyaye, ariko Tanasha yahise abinyomoza avuga ko uwo atari uwe, gusa ntiyavuze ko atabyaye cyangwa yabyaye.

Tanasha na Diamond beruye ko bakundana mu Ukwakira 2018, bidatinze ahita anamutera inda, ibishobora kuba impamvu yo kuvuga ko yasamye vuba.

Niba koko Tanasha yarabyaye Uyu mwana yaba abaye uwa kane ba Diamond nukuvuga, babiri Diamond yabyaye ku muherwe Zari The Boss Lady n’umwe yabyaranye na Hamisa Mobeto.

RUTAGENGWA Jean Paul


      

Tanga igitekerezo

-->