Mushambokazi yanikiye abo bahanganye mu irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 31/01/2018, Saa 09:51:49 Yasuwe inshuro 3552

Mu irushanwa rya Miss Rwanda ririmbanyije,Mushambokazi Jordan yanikiriye abandi bakobwa bahatanye doreko afite amajwi 6,698 umukurikiye we akaba afite 2,793.

Amajwi agenda atangazwa ni ay’abatora bifashishije itumanaho. Aya matora arakomeje azarangira kuwa 6 taliki ya 03 Gashyantare 2018 aho umukobwa uzaba afite amajwi menshi kurenza abandi azahita ahabwa amahirwe yo gukomeza mukiciro gikurikiyeho, nta kindi kizamini abanje gukora nk’uko abandi bazagikora kuwa 03 Gashyantare 2018 .

Icyo gihe hazakorwa amajonjora y’ibanze bitume mu bakobwa 35 bahagarariye intara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batorwamo 25 bazajya mu mwiherero( Boat camp), nyuma hatoranywemo Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu birori bizabera muri Kigali Convention Center tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Abakobwa bakiri bato kandi b’igikundiro nibo bitabira iri rushanwa

      

Tanga igitekerezo

-->