Muhanga:Bahangayikishijwe n’ifungwa rya hato na hato bazira gucuruza filmi zisobanuye n’umuziki

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 1/12/2017, Saa 15:32:46 Yasuwe inshuro 758

Abacuruza ibihangano bakorera mu karere ka Muhanga baravuga ko bahangayikishijwe n’ifungwa rya hato na hato bakorerwa biturutse ku biyita abafite uburenganzira ku bihangano.

Yewe ngo no mu minsi mike ishize hagiye hagaragara amakoperative atandukanye yagiye aza akabegera akanavuga ko agiye gukorana na bo mu gucuruza ibihangano birimo amafirime asobanuye, indirimbo zitandukanye zaba iz’Abanyarwanda ndetse n’iz’abahanzi bo mu karere duherereyemo ariko ngo bagiye aka Nyomberi.

Aba bakora aka kazi bavugako nta myaka ibiri ishize ibyo gufungwa bitangiye ndetse na nyuma koperative yitwa United na yo yagiye iza gufata abacuruza ibihangano batabyemerewe bagacibwa amafaranga bakabona gufungurwa.

Kampani yitwa VIGAR nayo yababwiye ko igiye gukorana na bo mu kubaha ibi bihangano nayo iburirwa irengero bakayinengaho imikorere idahwitse.

Umwe mu bacuruza ibihangano avugako kuba izi kampani zibizeza ko zigiye gukorana nabo zikaburirwa irenegero ari uko nubundi ziba zidashinga.

Gusa ariko noneho bizezwa ko ibintu bigiye kujya mu buryo kuko Digital Arts Distribution igiye kuzajya ibaha amafirime asobanuye ndetse n’indirimbo dore ko ngo iyi kampani batangiye kuvugana na bamwe mu bahanzi bemera gukorana nayo.

Sankara ,Yakuza ,na Rocky basobanura Film nabo ngo ntibishimiye ifungwa ry’abakiriya babo

Rocky Kirabiranya uzwi cyane nk’umusobanuzi akaba umuyobozi wungirije muri koperative y’abasobanuzi b’amafirime mu Rwanda avugako bo babazwa no kumva ko abo baha ibicuruzwa bafatwa bagafungwa ndetse akanavuga ko iri sobanura ryatanze akazi ku rubyiruko rwinshi akanongeraho ko amakapani yose yaza bagakorana ariko bakizeza abakunda ibi bihangano basobanura ko bagiye kubona ibintu bifite ireme nk’uko bamaze kumvikana n’iyi kampani ya DAD (Digital Arts distributions)

Yagize ati"Twebwe twakoranye n’izi kampani zose ariko twamaze kubona aho bipfira niho twashatse gukosora ngo tubashe gukomeza gushimisha no kungura ubwenge ababikunda tukababazwa nuko hari abitwikira akazi kacu tuba twakoze bagafunga abacuruza ibi bihangano kandi si ko tuba tubishaka ubu rero tuzakorana n’aba twamaze gusinyana amasezerano mu gihe cy’imyaka ibiri babicuruze kandi kugirango igihangano kijye ku isoko kizajya kibanza kurebwa no kumvwa inshuro irenze imwe kugirango gihabwe abo dukorera ikindi nuko aka kazi kagiye kazamura imibereho y’urubyiruko rubikora kuko na bo biteje imbere".

Aba bacuruza ibi bihangano basaba kandi ko niba iyi kampani ije koko ifite gahunda yanabubakira sitidiyo zifatika kuko hari igihe ureba filime ugasanga urebye uduce dutanu kandi kakagombye kuba kamwe bitewe n’umuriro ugenda ugaruka ndetse bakavuga ko byabafasha gutanga ibikwiye ku babagana no guteza imbere igihugu biciye mu misoro batanga.

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->