Mu kwigana Oda Paccy benshi barimo kwifotoza bikinzeho ikoma

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 5/10/2017, Saa 15:20:28 Yasuwe inshuro 1131

Mu minsi yashize nibwo umuhanzi Oda Paccy yifotoje yambaye ubusa akavuga ko byari mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, mbese ngo nk’uko abanyamideli babigenza. Nyamara ariko bidateye kabiri benshi kuri ubu barimo kwahuka mu nsina bagaca urukoma barangiza bakifotoza.

Uganiriye na bamwe mu bari kubikurikiranira hafi barasanaga iki kibazo gikwiye guhagurukirwa na ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi kuko ngo iki kibazo gishobora gufata indi ntera kigashegesha ubuhinzi bw’urutoki.

Hadutse inkubiri yo kwigana Oda Paccy wifotoje yikinzeho ikoma

Ibyakozwe na Uncle Austin n’abandi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga byo kwifotozanya ikoma bikurikiye inkubiri y’amafoto ya Oda Paccy aherutse gushyirwa ahagaragara bigashyusha imitwe ya benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Oda Paccy ashize amanga, yahamije ko kwifotoza atya ari ibintu yumva ko “bigezweho kandi bigaragaza umwihariko w’umuhanzi”. Ati “Nifotoje gutya kugira ngo nzane impinduka, ibintu bikwiye guhinduka.”

Kuri iyi foto, Paccy yari yiyambuye byose uhereye ku musatsi kugeza ku mano. Mu kugerageza guhisha ubwambure, yagerageje gusa n’utsindagira ikiganza ahegereye imyanya y’ibanga ariko ahandi hose hararangaye.

Ubwo bari mu gikorwa cyo gufata aya mafoto, bisa n’ibyari ihurizo ku mufotozi! Oda Paccy abajijwe uko yabigenje[mu mwambaro wa Eva] kugira ngo abashe guhagarara imbere y’umusore ntamurunguruke, atazuyaje ati “Naramubwiraga akipfuka mu maso nkabanza ngatunganya ikoma neza ubundi agafotora.”

Yongeyeho ati “No kwambara kuriya nta kindi nari ngamije, byari uguteza imbere gahunda ya Made in Rwanda. Nonese kuki abanyamideli biyerekana bambaye ibirere mukabona ari byiza? Nanjye nibyo nahisemo kandi byari byiza.”

Ifoto ye ikomeje gukwirakwizwa no gutuma imyifotoreze ye yiganwa, yayikoze nk’uburyo bwo kumenyekanisha indirimbo yakoranye na Urban Boyz yatunganyijwe na Producer Junior, byitezwe ko izasohoka mu gihe cya vuba.

Arthur we yagiye mu rutoki arwifotorezamo

MC Tino wahoze muri TBB mu bari mu nkubiri yo kwigana Oda Paccy
Uncle Austin yiganye imyifotoreze ya Oda Paccy yavugishije benshi
Oda Paccy aherutse kwifotoza yakinzeho ikoma bivugisha benshi

Anita Pendo nawe yifashishije ibasi

Photos: igihe.com


      

Tanga igitekerezo

-->