Mu gitaramo cya Riderman, Pfla yakiriwe nk’umwami

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 26/12/2017, Saa 17:06:20 Yasuwe inshuro 1263

Umuraperi Pfla wari utegerejwe n’abatari bake yishimiwe by’ikirenga nyuma y’umwaka wari ushize aba muri Gereza ya Mageragere.

Pfla yagaragarijwe urukumbuzi n’ibyishimo bikomeye n’abafana ubwo yagaragaraga ku rubyiniro bwa mbere kuva yava muri gerereza, hari kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Ukuboza 2017, ubwo Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yakoraga igitaramo cy’amateka amurikira abafana be album ‘MixTape Filime’ ikubiyeho indirimbo ziganjemo izikoze mu njyana ya Hip Hop ivanzemo umudiho wa kinyafurika.

Mbere gato, abahanzi baririmbaga wabonaga bishimiwe ariko ni gake cyane hajyagamo indirimbo ngo ubone abafana bishimye cyangwa babyina abandi bafotoza amatelefoni agezweho nk’uko byagenze ubwo umuraperi Pfla yageraga ku rubyiniro.

Abafana bifashishije telefoni zabo babika amafoto ya PFLA wari ukumbuwe

Pfla wari utegerejwe mu buryo bukomeye yageze ku rubyiniro ahagana saa tanu n’iminota 40, yakirwa n’abafana bari bafite umuriri ukomeye, bose bahagurukiye icya rimwe bagaragaza ko bari bakumbuye kureba uyu muraperi ndetse agihamagarwa hari n’abashatse kujya kumusanganira aho yinjiriye ngo bamukoreho.

Pfla yabyinanye na Candy Moon indirimbo zose

Yaririmbye aherekejwe n’umuraperi Candy Moon bahoze baririmbana mu itsinda rya Emperial Mafia Land. Uko ari babiri bongeye guhurira mu gitaramo nyuma y’imyaka yari ishize itsinda ryabo ryarabuze imbaraga. Mu kwishimira Pfla hari n’abamutsindagiye mafaranga mu mifuka abandi bakayajugunya ku rubyiniro abashinzwe umutekano bakayafata bakayamuha.

Nyuma yo kuririmba byagaragaye ko abafana bari banyotewe no kongera kubona isura ya Pfla , kuko abenshi bahise basohoka muri stade ntoya i Remera ahaberaga iki gitaramo.

Riderman yaje gusoza igitaramo benshi mu bafana bisohokeye

Riderman waje ashyira akadomo ku gitaramo cye, yaririmbye noneho indirimbo ziganjemo iziri kuri album yamuritse zirimo iyitwa Inyuguti ya R , Uburyohe n’izindi gusa aririmbira kuri CD kandi abafana benshi bari bisohokeye.

Album ya munani Riderman yamuritse yayise ‘MixTape Filime’, iri zina ryaturutse ku kuba indirimbo zose ziriho ari uruhererekane rw’ubutumwa bw’uruvangitirane bugenda bwungikanya ndetse buri ndirimbo iriho ari icyuzuzo cy’iyindi nk’uko Igihe cyabyanditse.

Kuwa Gatanu taliki ya 8 Ukuboza 2017 nibwo amakuru yamenyekanye ko P Fla yarekuwe,aho yari maze umwaka afunze, kuko yatawe muri yombi kuva 13 Ukuboza 2016, azira kunywa ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi ku izina rya Mugo.

P Fla ni umuhungu wa Al Hajj André Habib Bumaya wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yamubyaranye na Nzamukosha Hadidja wamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Radio Rwanda na Radio Huguka.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    nkurikiyumukiza daniyeri   |   ku wa 20/02/2018, Saa 08:15

    nkunda pfla kubera hiphop ze muzamushire muri gumaguma niwemwami wa hiphop nahabandi nukubesha bose baruhira pfla mugirumusi mwiza

Tanga igitekerezo

-->