Miss Rwanda ryaba ari irushanwa ryamunzwe na ruswa?

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 6/02/2018, Saa 15:45:23 Yasuwe inshuro 901

Uko imyaka ihita indi igataha niko igikorwa cya Miss Rwanda cyongerwamo imbaraga gusa ikigarukwaho ni umubabaro ugaragazwa na bamwe mu bakobwa bitabira iri rushanwa bashinja abagize akanama nkemurampaka kurya ruswa bikabagiraho ingaruka ntihagire n’ubikurikirana.

Ni ikibazo cyatangiye kumvikana mu mwaka wa 2016 kuko muri iryo rushanwa ryegukanywe na Mutesi Jolly ariko ntibyashimishije abari bitabiriye uyu muhango ahanini bahaga amahirwe Miss Umuhoza Sharifa wari ukunzwe n’abatagira ingano.

Icyo gihe ntawabyitayeho cyane kuko na Sharifa atigeze agira icyo ashinja abagize akanama nkemurampaka.

Ibintu byaje guhinduka mu mwaka wakurikiyeho wa 2017,ubwo Ingabire Habibah yaje kubura amahirwe yo kuba muri 5 bagombaga gutoranywa mu mujyi wa Kigali bimutera kwibasira Rwabigwi Gilbert wari mu kanama nkemurampaka wari wamuhaye ‘No’ maze aramutuka aramwandagaza.

Habiba kuri Instagram ye yagize ati”Komeza umwenyure mukundwa ‘Habiba’ uko waba ubayeho kose kuko nzi ko ibyiza biri imbere. Korana umwete umutere kwibaza impamvu uhora wishimye, gusa ni ikigoryi n’umunyabyaha w’isoni nke, (R G)sanga sekibi.”

Icyatangaje abantu ni ukumva Habiba wari wibasiye akanama nkemurampaka yoherezwa guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational abenshi bibaza uburyo ariwe woherejwe ataranatowe kandi hari Miss n’ibisoongabye birabayobera.Ibi byose nibyo abenshi baheraho bemeza ko haba hatagwa ruswa hakemezwa Miss udashoboye udatanga umusaruro.

Hibajijwe ukuntu Habiba wibasiye akanama nkemurampaka yoherejwe mu irushanwa rya Supranational

Ibyo kuvuga ruswa muri Miss Rwanda ntibyarangiriye aho kuko Umukobwa witwa Muvunyi Umutoni Tania yatutse abagize akanama nkemurampaka gatanga amanota mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda abaziza ko bamwimye amahirwe yo kwinjira mu bahatana ku rwego rw’igihugu.

Muvunyi Umutoni Tania afite imyaka 19, akareshya na na metero 1.85 agapima ibiro 65. Uyu ari mu bakobwa 16 bahataniye ikamba mu ijonjora ryabereye mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 27 Mutarama 2018.

Umutoni Tania wari wambaye nomero 11 mu irushanwa yatanze ibisubizo bitanyuze akanama nkemurampaka bityo abakagize bose bafata umwanzuro ko adakwiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma ku rwego rw’igihugu.

Ingingo eshatu zirebwaho mu guhitamo abakobwa bahatana ku rwego rw’igihugu nta n’imwe Umutoni Tania yujuje haba ubwiza, ubuhanga n’umuco ari nabyo byagendeweho mu gutanga amanota.

Uyu mukobwa amaze gutsindwa yagaragaje uburakari no kutanyurwa n’amanota akanama nkemurampaka kamuhaye maze yandika kuri Instagram atuka Dr Higiro Jean Pierre, Rwabigwi Gilbert na Isheja Sandrine Butera ubayoboye.

Umutoni Tania yanditse ashimangira ko ‘bose uko ari batatu nta n’umwe uzinjira mu irembo ry’ijuru ku bwa roho zabo zamunzwe na ruswa’. Yagize ati “…aba bose ntibazinjira mu marembo y’ijuru ahubwo bazapfira ikuzimu n’imitima yabo yabaswe na ruswa.”

Tania ati " Imitwe yanyu(Abacamanza) yuzuriranyemo ruswa muri mwe ntawe n’umwe uzajya mu ijuru ahubwo muzajya ikuzimu"

Umunyamakuru Isheja Sandrine nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka yagize icyo avuga kuri uyu mukobwa, ndetse atangaza ko umukobwa usubiza kuriya adashobora guserukira u Rwanda.

Sandrine yagize ati “Ku ruhande rumwe naramwumvishe kuko n’umwana muto w’imyaka nka 19, ntabwo arageza imyaka 21, kamere ya muntu niko imeze iyo itabonye ibintu ishaka irarakara cyane, gusa ku rundi ruhande ngerageza kuba inyangamugayo, birambaza kuba hari umwana ushobora kumva ko namurenganya, nta ruswa iba muri Miss Rwanda, nta marangamutima, hakomeza ababikwiye, ikindi kandi Uburyo Tania yavuze nabyo ntago byatuma aba Miss Rwanda 2018 kuko nta mukobwa wavuga amagambo nk’ariya.”

Butera Isheja Sandrine, umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018

Ni mu gihe kandi Ubuyobozi bw’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco buvuga ko abakobwa bashinja ruswa abagize akanama nkempurampaka ka Miss Rwanda nta shingiro bafite kuko atari bo bonyine baba batsinzwe.

Nzabonimpa ushinzwe umuco muri RALC

Jacques Nzabonimpa ushinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco,Yagize ati “ Hari igihe haba agakosa gato we akumva ko katagombye kumuvanamo. Si uriya wenyine uba utsinzwe, hari na benshi bitara Miss Rwanda uyu mwaka byamunanira, akagaruka undi munsi hari abo nabonye bagiye bagaruka, ariko uwo utukana, usebanya akensi na kenshi za ndangagaciro tuba twifuza usanga aba atazifite. Iyo ubonye imyitwarire bagire nyuma wishimira ko uriya muntu avuyemo naho ubundi yari kuzadusebya nka Miss.”

Irushanwa ry’Ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu w’1993 riza kuba Miss Rwanda mu mwaka wa 2009 ku nshuro yaryo ya mbere ryegukanywe na Grace Bahati.


      

Tanga igitekerezo

-->