MISS RWANDA 2019: Mwiseneza Josiane wo gushyushya irushanwa

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 29/01/2019, Saa 07:54:34 Yasuwe inshuro 464

Ku cyumweru dusoje nibwo irushanwa rya Miss Rwanda ryashyizweho akadomo, Meghan Nimwiza aba umukobwa watorewe kurusha abandi uburanga, Miss Rwanda 2019.

Ku mbuga nkoranyamabaga hagaragaye ubutumwa bwo kwijujutira uyu mwanzuro w’abakemurampaka kuko umukobwa w’i Karongi Mwiseneza ari we watowe cyane kurusha abandi ibintu byanatumye agirwa nyampinga ukunzwe kurusha abandi(Miss Popularity.)

Ibi rero ni byo byanatumye bamwe bibaza ko yaba yarageze kuri finali kugira ngo akomeze aryoshye irushanwa nk’uko mubibona kuri cartoon yashyizwe hasi.


Uretse ibi, iri rushanwa ryananenzwe ku mitegurire, aho abakobwa basabwa kuvuga mu cyongereza bikagaragara ko batacyisangamo, kuba uwatowe cyane atari we uba Miss n’ibindi byinshi.

Cartoon: Ndarama


      

Tanga igitekerezo

-->