Miss Rwanda 2018:Kwiyandikisha mu irushanwa ryakozwemo impinduka nyinshi byatangiye

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 14/12/2017, Saa 14:41:21 Yasuwe inshuro 5256

Mu gihe igikorwa cyo kwiyandikisha ku bakobwa bifuza guhatanira kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018 cyatangiye, iri rushanwa ryakorewe impinduka zitandukanye zirimo kuzabazwa no mu rurimi rw’Ikinyarwanda ku bazaryitabira, ibintu bitigeze bibaho kuva na mbere hose.

Kuwa Gatatu ni bwo ikopanyi yitwa “Rwanda Insipiration Back Up” ishinzwe gutegura amarushanwa y’ubwiza ,yagaragarije Abanyamakuru uko igikorwa cyo gutoranya umukobwa uzasimbura Miss Iradukunda Elsa,giteganyijwe hakaba hagaragayemo impinduka zitandukanye.

Dore zimwe mu mpinduka zakozwe

1.Ururimi rw’ikinyarwanda na rwo rwongerewe mu ndimi abakobwa bazajya bakoresha basobanura imishinga y’abo.

Mu zindi nshuro zatambutse muri irirushanwa abakobwa bahatanye babaga bemerewe gukoresha indimi 2 gusa kandi nazo z’amahanga (Icyongereza cyangwa Igifaransa) bamwe mu bakobwa ngo bagorwaga no gukoresha rumwe muri izindimi ubu basubijwe.

2.Abakobwa bazajya muri Boat Camp bavuye kuri 15 bagera kuri 20.

Mumyaka y’atambutse muri irirushanwa hatoranywaga abakobwa 15 bakitabira umwiherero uzwi nka “boat camp”ariko ubu abategura irirushanwa batangajeko kuri iyi nshuro haziyongeraho abakobwa 5 bakaba 20,aya ni amahirwe kubakobwa bazaba bariyandikishije.

3.Bazakora ibizamini ibyanditse ndetse n’ibyibazwa “interview”.

Mbere nta bizamini byo kwandika byarangwaga muri irirushanwa ariko ubu kuri iyi nshuro byashyizwemo, nyuma y’ibizami hazatoranywamo abakobwa 10 ari nabo bazakuramo nyampinga uhiga abandi ku munsi wanyuma w’irushanwa.

4.Abazaba ibisonga bya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bavuye kuri 5 bagera kuri 2.

Mu gihe muzindi nshuro muri iri rushanwa hatoranywaga ibisonga 5 bya Nyampinga kuri ubu hazatorwa ibisonga 2 gusa,nkuko abashinzwe gutegura iri rushanwa babitangarije Abanyamakuru.

Ese gahunda y’irushanwa iteye ite?

Gahunda yo gutoranya abakobwa bahagarariye impande zose z’igihugu iteye kuburyo bukurikira:

  • Mu Ntara y’Amajyaruguru , mu karere ka Musanze ni Tariki ya 13 mutarama 2018
  • -Mu Ntara y’Uburengerazuba , mu karere ka Rubavu ni Tariki ya 14 mutarama 2018
  • -Mu Ntara y’Amajyepfo , mu karere ka Huye ni Tariki ya 20 mutarama 2018
  • -Mu Ntara y’Uburasirazuba , mu karere ka KayonzaTariki ya 21 mutarama 2018
  • -Umujyi wa Kigali Tariki ya 27 mutarama 2018

Nyuma yo gutoranya abakobwa bahagarariye impande zose z’igihugu hazakurikiraho igikorwa cyo gutoranyamo abakobwa 20 bazajya muri Boat camp,icyo gikorwa cyo kubatoranya kizaba Ku itariki ya 10 Gashyantare 2018,Nyampinga w’u Rwanda 2018 azamenyekana ku italiki ya tariki 24 Gashyantare 2018, ibirori bizabera muri Kigali Convention Centre.

Photo:Rubavu-Miss Rwanda 2015

Jeanpaulrutagengwa05@gmail.com/ RDN Ltd


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Gabriel   |   ku wa 3/02/2018, Saa 20:20

    miss Rwanda numero23

Tanga igitekerezo

-->