Ifoto yo kuri Instagram ishobora gutuma Miss Irak n’umuryango we bicwa

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 17/12/2017, Saa 09:03:01 Yasuwe inshuro 380

Nyampinga wa Irak yahatiwe guhunga igihugu nyuma yo gushyira ifoto kuri Instagram ari kumwe na mugenzi we wo muri Israel.

Miss Sarah Idan yashyize ifoto ku rubuga rwa instagram ari kumwe na Miss wa Israel Adar Gandelsman yafashwe ubwo bari muri Miss Universe International Beauty Pageant.

Uyu nyampinga wa Irak nyuma yo gushyira iyi photo kuri Instagram ye akandika ho ngo “Peace and Love from Miss Iraq and Miss Israel,”mu kinyarwanda bivuze ngo amahoro n’urukundo biva kuri nyampinga wa Irak na nyampinga wa Isiraheli. Aya magambo no kuba kwiyerekana muri bikini ntibyashimishije abanya Irak.

“Ibi byose byateje ikibazo gikomeye cyo kugaruka mu rugo aho abantu batangiye gutera ubwoba umuryango we na we ko bashobora kwicwa.” Ibi byatangajwe na Adar Gandelsman aganira na Televisiyo ya Isiraheli.

Idan yaje kongera gushyira indi foto kuri Instagram asaba imbabazi kubatekereje ko bijyanye n’ikibazo cya Palestina,yavuzeko ntaho bihuriye na politike ahubwo bisobanuye kwerekana ikizere no kwifuza amahoro ku bihugu byombi.

Yongeyeho ko atari ugushyigikira leta ya Isiraheli kandi ngo ntasuzugura amabwiriza y’abarabu.

Nubwo abantu benshi babifashe nabi , Gandelsman avugako mugenzi we aticuza kuba yarashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga.

Igihugu cya Irak ntigicana uwaka na leta Isiraheli nk’uko ahanini bikaba bifitanye n’imibanire itari myiza irangwa hagati ya Israel na palestina ibintu bibabaza abarabu muri rusange.

Mu byo Miss Irak rero ashobora kuzira ni uko yiyerekanye yambaye Bikini kandi umuco w’abayisiramu utabimwemerera.

Nko mu Rwanda Umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda Sheikh Hitimana Salim yatangaje ko banenze Ingabire Habibah wiyerekanya yambaye bikini mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 kuko bihabanye n’imyemerere y’iri dini anabereye umuyoboke.

Umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda yanenze Habibah wambaye bikini muri Miss Supranational 2017

Inkuru dukesha Fox news


      

Tanga igitekerezo

-->