Miss Iradukunda yizeye kuzaserukana ishema muri Miss world 2017

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 11/10/2017, Saa 08:21:47 Yasuwe inshuro 1726

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa aratangaza ko azakora ibishoboka byose u Rwanda rugaseruka gitore mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizatangira kuwa 16 Ukwakira risozwe tariki ya 18 Ugushyingo 2017.

Ni irushanwa rizabera mu gihugu cy’Ubushinwa k’umugabane wa Aziya, nk’uko biteganyijwe Iradukunda Elsa akazahatana n’abandi bakobwa 122 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye igize iyi si dutuye.

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru iheruka, kuri ubu Miss Iradukunda aherereye mu burayi aho akomeje ibikorwa byo kumenyekanisha ibokorerwa mu Rwanda(made in Rwanda) ari nako arushaho kunoza urugendo rumwerekeza muri Miss world 2017.

Elsa aganira na rwandadailynews.com yadutangarije ko icyizere ari cyose kandi azakora ibishoboka byose u Rwanda rugaseruka gitore.

Dore amwe mumafoto atandukanye yaranze urugendo rwe mu bihugu bitandukanye nka Suwede,Ubudage n’Ubufaransa.





      

Tanga igitekerezo

-->