Miss Iradukunda Elsa uhatanira ikamba rya Miss world arasaba abanyarwanda kumuba hafi bityo akazahesha ishema igihugu cye.
Nk’uko Elsa yabitangarije rwandadailynews.com ngo yasesekaye mu Bushinwa kuwa 16 Ukwakira akaba atangaza ko yagezeyo yakirwa neza ndetse asaba abanyarwanda ku muba hafi bakamutora dore ko gutora gutora kuri murandasi byatangiye aho ushobora kubikora uciye kuri paji ya facebook ya Miss World , porogaramu yo muri telefone ngendanwa ya mobistar no ku rubuga rwa Miss World.
Nyampinga Iradukunda ugiye guhatana n’abakobwa 129 mu Bushinwa, ni uwa kabiri userukiye u Rwanda muri Miss World nyuma ya Miss Mutesi Jolly witabiriye iri rushanwa muri 2016 ubwo ryegukanwaga na Stephanie Del Valle wo muri Puerto Rico.