Miss Iradukunda arakataje mu kwesa umuhigo yahize ubwo yiyamamazaga

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 3/10/2017, Saa 11:24:16 Yasuwe inshuro 1397

Miss Elsa umaze iminsi isaga irindwi mu Burayi yasuye ambasade y’u Rwanda mu Budage aganira na ambasaderi w’u Rwanda IGOR CESAR.

Baganiriye ku buryo abanyarwanda bari hanze bajya bagezwaho ibikorerwa mu Rwanda ku buryo bworoshye maze ambasaderi na we amushimira umuhate n’ishyaka afitekuri gahunda ya Made in Rwanda.

Miss Elsa yerekeje muri Suwede akazanagera mu Bufaransa nk’uko biteganyijwe mu rugendo rwe.

Miss elsa nyuma yokwambara ikamba ry’umukobwa uhiga abandi uburanga mu rwa Gasabo 2017,yatangiye gusura zimwe mu nganda zibanda kuzikora iby’imbere mu gihugu aho yazengurutse urugendo yakoze rwamuteguriraga urwo yagombaga kujyamo ku mugabane w’uburayi mu kumenyekanisha Made in Rwanda.

Emmy Twahirwa