Miss France 2000 yagarutse mu Rwanda abigira ibanga

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 26/03/2018, Saa 10:59:25 Yasuwe inshuro 1942

Umukinnyi wa filimi, Miss Sonia Rolland Uwitonze akaba umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda yaba yagarutse i Kigali nyuma y’iminsi mike ahavuye ubwo yari yaje mu muhango wo kwimika Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Amakuru atugeraho aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2018, ari bwo Sonia yageze mu Mujyi wa Kigali aje n’indege ya Rwandair.

Nubwo nta cyo yigeze atangariza itangazamakuru ariko bishoboka ko yaba aje mu bikorwa by’umuryango we witwa Maisha Africa ufasha abana b’impfubyi.

Sonia Rolland Uwitonze ni we wabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu mwaka wa 2000 aca agahigo ko ari we ufitanye isano n’umugabane wa Afurika wabashije kwambikwa iryo kamba.

Sonia Rolland kuri ubu wamaze kubaka urugo akaba anamaze kubyara kabiri yavuye mu Rwanda afite imyaka 10, yumva neza ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse agerageza kuruvuga nubwo hari aho agera agategwa.

Yari aherutse mu Rwanda muri Gashyantare ubwo yari yaje mu muhango wo gutora no kwimika Nyampinga w’u Rwanda 2018.


      

Tanga igitekerezo

-->