Mfite ibyishimo,ngiye kwegukana burundu uwo Imana yangeneye-Umunyamakuru Muhire Aphrodis

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 6/01/2018, Saa 17:29:30 Yasuwe inshuro 2367

Umunyamakuru Muhire Aphrodis ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru-RBA, muri iyi minsi arimo kwitegura ubukwe bwe buzaba tariki ya 10 Gashyantare 2018.

Muhire azashyingiranwa na Abimana Janviere bari bamaze igihe kitari gito bakundana, gusaba no gukwa bibere mu karere ka Huye naho gusezeran imbere y’imana bibere muri shapelle y’ishuri rikuru rya Gatolika rya Kabgayi.

Mu kiganiro yahaye RWANDADAILY NEWS, Muhire Aphrodis mu magambo make yifashishije Zaburi y’118 ku murongo wa 24 maze avuga ko umunsi w’ubukwe bwe ari uw’ibyishimo.

Ati:"Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo."

Yongeyeho ati:"Ni umunsi mwiza,ikindi ni umunsi ukomeye kubera ko umuntu aba ateye intambwe nziza iganisha ku munezero wuzuye.Kandi ni n’umunsi wagenwe n’Uhoraho.Ni umunsi wo kwakira isezerano rikomeye ry’Imana. Ni umunsi w’ibyishimo kubera ko nzaba ngiye kwegukana burundu uwo Imana yangeneye."

Muhire Aphrodis yamamaye ubwo yakoranaga na Patrick Habarugira kuri Radio Maria Rwanda mu bijyanye n’amakuru y’imikino, nyuma yaho yavuye kuri Maria mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2011 ajya gutangira akazi gahoraho kuri Radio Rwanda na Television Rwanda.

Yakoze kandi kuri Radio Maria anabifatanyaga no kwandika inkuru za siporo n’iz’ubukungu muri magazine JIJUKIRWA ya ONG yitwaga AJPRODHO-JIJUKIRWA.

Kuri ubu akorera RBA i Rusizi mu makuru ndetse no mu bijyanye n’imikino.

Abimana Janviere ugiye kurushinga na Muhire

Muhire Aphro aherutse guhembwa nk’umunyamakuru wahize abandi gukora inkuru nziza

      

Tanga igitekerezo

-->